Komisiyo Ishinzwe Imisifurire mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), yahagaritse abasifuzi batatu aribo Ishimwe Claude uzwi nka Cucuri, Mugabo Eric na Habumugisha Emmanuel kubera amakosa bakoze mu mikino baheruka kuyobora.
Ishimwe Claude na Mugabo Eric basifuye umukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona, wahuje APR FC na Mukura ku Cyumweru.
Ishimwe usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga wari mu kibuga hagati, yahagaritswe ibyumweru bibiri kubera kudatanga ikarita ya kabiri y’umuhondo kuri myugariro Niyigena Clement ku ikosa yakoreye Hakizimana Zuberi, bityo yagombaga kubyara iy’umutuku.
Mugabo Eric wari umusifuzi wa mbere wungirije we yahagaritswe ukwezi kubera kwanga igitego cya Mukura cyo ku munota 86, aho yavuze ko habayemo kurarira kandi ataribyo.
Undi musifuzi wahagaritswe ni Habumugisha Emmanuel wasifuye umukino w’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona, wahuje Rayon Sports na Gasogi United ku wa 5 Ukwakira 2025.
Uyu mugabo yahagaritswe ukwezi kubera kwanga igitego cya Gasogi cyo ku munota wa 89 avuga ko habayemo kurarira kandi atariko bimeze.
FERWAFA yatangaje ko iri kuvugurura amategeko y’imisifurire yo mu 2019 isanzwe ikoresha bityo akagendana n’igihe.
Yavuze ko kandi izakomeza gushimangira ubunyangamugayo, kongerera abasifuzi ubushobozi no gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga imisifurire.














