• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 9, 2026
in Amakuru
493 16
0
Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
704
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame yemeje ishyirwaho ry’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano, kizihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga, guhanga ibishya, gushyira mu bikorwa, ishoramari n’imiyoborere; hagamijwe gushyigikira impinduramatwara mu ikoranabuhanga no guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.

Iyi nama y’Abaminisitiri kandi yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye, hemezwa imishinga y’amategeko itandukanye n’ibindi byinshi.

You might also like

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Ku wa Mbere, tariki ya 8 Kamena 2026, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul.

. Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/27. lyi ngengo y’imari izibanda ku kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere inganda, kwihutisha ihangwa ry’imirimo no kubaka ubukungu butajegajega.

. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ibyerekeye icyorezo cya Ebola gikomeje kugaragara mu Karere n’ingamba u Rwanda rwafashe zo kugikumira. Minisiteri y’Ubuzima yakajije ingamba zo kwirinda, gusuzuma, no kugenzura abinjira mu Gihugu banyuze ku mipaka yose hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage. Kugeza ubu nta bwandu bwa Ebola buragaragara mu Rwanda, kandi ibikorwa byose birakomeje nk’uko bisanzwe. Abaturage barakangurirwa gukomeza kwirinda no kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
– Imishinga y’amategeko yemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yerekeye inguzanyo z’inyongera zigenewe gahunda y’iterambere rikomatanyije rishingiye ku ikoreshwa ry’amazi ya Muvumba.

– Umushinga w’ltegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, yerekeye impano n’inguzanyo zigenewe icyiciro cya 2 cy’umushinga wo gufasha impunzi n’imiryango yazakiriye kwinjira mu buzima busanzwe no kwivana mu bukene.

– Imishinga y’amategeko yemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’lkigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeye inguzanyo zigenewe umushinga wo kunoza ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu mijyi.

– Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’lkigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, yerekeye inguzanyo igenewe gushyigikira politiki y’imicungire y’ibiza mu Rwanda, harimo uburyo bwo kubona inguzanyo yihutirwa igihe habaye ibiza cyangwa ibihe by’amage bitunguranye.

– Umushinga w’ltegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Botswana yo guca burundu gusoresha kabiri ku byerekeye imisoro ku musaruro n’ikumira ry’inyerezwa no kutishyura umusoro.

– Imishinga y’amategeko yemera kwemeza burundu Amasezerano yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Guverinoma za Algeria, Azerbaijan, Botswana, Costa Rica, Guyana, Morocco, Senegal, Trinidad and Tobago, n’Ubwami bw’Abongereza na Irilande y’Amajyaruguru.

– Umushinga w’ltegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano ashyiraho Ikigo Nyafurika gifasha mu Gukumira no Guhangana n’Ibiza Africa Risk Capacity (ARC) Agency.

. Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, ingamba na porogaramu zikurikira:

– Ishyirwaho ry’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano, kizihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga, guhanga ibishya, gushyira mu bikorwa, ishoramari n’imiyoborere; hagamijwe gushyigikira impinduramatwara mu ikoranabuhanga no guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.

– Ivugururwa ry’Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Mpuzamahanga w’lbihugu bisangiye Uruzi rwa Nili, ahesha uwo muryango uburenganzira bwo kugira icyicaro mu Rwanda.

– Itangwa ry’impushya zo gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri.

– Gukodesha ubutaka bwa Leta buri mu Karere ka Karongi sosiyete yitwa Zipline Rwanda Ltd.

. Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda bakurikira:

Bwana Jérémie Blin, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

Dr. Simone Knapp, Ambasaderi wa Austria mu Rwanda, afite icyicaro i Nayirobi.

Madamu Dede Ekoue, uhagarariye Ikigega Mpuzamahanga kigamije Guteza Imbere Ubuhinzi (IFAD) mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:

Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’lgihugu (GMO)
Bwana Habiyaremye Rurihose Florien, Umugenzuzi Mukuru wa Gender Wungirije ushinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire- Yongerewe manda

Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB)

Bwana Ineza Izere Gratien, Internal Audit Division Manager

Urwego rw’lgihugu rw’Imiyoborere (RGB)

Minani Faustin, Head of Service Delivery & Good Governance Department

Mulindwa Anatole, Head of Research & Home-Grown Solutions Department

Murungi Anita, Service Delivery Division Manager

Munganyinka Taima Lydia, Registration Division Manager

Niyikora Sylvère, Applied Governance Research Analyst

Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru (HEC)

Dr. Habimana Olivier, Head of Department for Digitalization & Research

Dr. Nyiringango Gerard, Division Manager for Post-Quality Enhancement in General Education

Shyaka Ericks, Communications Analyst
Mushambaro Richard, Legal Analyst

. Mu bindi

Minisitiri wa Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 14 Kamena 2026, mu Rwanda hateganyijwe Isiganwa Mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro, ’Kigali International Peace Marathon’, rizaba ku nshuro ya 21.

Minisitiri w’lbidukikije yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 6 Ugushyingo 2026, u Rwanda ruzakira Inama ya 38 y’lbihugu bihuriye ku Masezerano ya Montreal.

Previous Post

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

by OMEGA BOY
June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

by OMEGA BOY
June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana
Amakuru

Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Huye: Umugabo yishe umugore we amutemye
Amakuru

Huye: Abagabo bane bafunzwe bakekwaho kwica umwana na Nyirakuru bakabajugunya mu musarane

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Please login to join discussion

Recommended

Israel yahigiye kwica Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran

Israel yahigiye kwica Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran

March 9, 2026
Ku wa 28 Ukuboza 2025 Canal Olympia Rebero izafunga imiryango

Ku wa 28 Ukuboza 2025 Canal Olympia Rebero izafunga imiryango

December 13, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

June 8, 2026
Umuhanzi Kirikou Akili ararembye
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana
Amakuru

Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

June 7, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In