• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Imbere ya Perezida Kagame, Amavubi yanditse amateka atwara igikombe cya cya FIFA Series

OMEGA BOY by OMEGA BOY
March 31, 2026
in Imikino
508 26
0
Imbere ya Perezida Kagame, Amavubi yanditse amateka atwara igikombe cya cya FIFA Series
740
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yegukanye igikombe cyo mu Itsinda A rya FIFA Series 2026 ryakiniwe mu Rwanda, nyuma yo gutsinda Estonia ibitego 2-0 mu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame.

Uyu mukino w’amateka wabereye muri Stade Amahoro mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026.

You might also like

APR FC yongeye kwandika amateka yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2026

Nyuma y’imyaka 22 Arsenal yongeye kwegukana Premier League

“N’umupilote ahanura indege atabishaka, nkanswe njye waba umanuye ikipe” Bekeni asubiza uwarumubajije niba nta bwoba afite bwo kuba Etincelles FC yamanuka mu Cyiciro cya Kabiri

Ni umukino watangiye wihuta ku mpande zombi, amakipe yombi agerageza gusatira ariko, akagorwa no kurema uburyo bukomeye bwo gutsinda igitego.

Mu minota 25, Umukino wagabanyije umuvuduko, umupira urenzwa cyane ku mpande zombi.

Ku munota wa 30, Biramahire Abbedy yafunguye amazamu ku mupira mwiza Joy-Lance Mickels yamuhaye, ahita awushyira mu izamu.

Mu minota 40, Amavubi yakomeje gusatira ashaka igitego cya kabiri, ariko abakinnyi bayo bakina imbere bakagorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonaga imbere y’izamu.

Igice cya mbere cyarangiye Amavubi atsinze Estonia igitego 1-0.

Estonia yagarukanye imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri itangira gusatira izamu ry’Amavubi ishaka igitego cyo kwishyura harimo Koruneri ebyiri zikurikiranya yabonye ariko ubwugarizi n’umunyezamu bitwara neza.

Ku munota wa 51, Joy-Lance Mickels yatsindiye Amavubi igitego cya kabiri ku mupira Djihad Bizimana yamuhaye awushyira mu rushundura.

Mu minota 60, Estonia yongeye gusatira izamu ry’Amavubi ishaka kwishyura nibura igitego kimwe muri bibiri ariko ubwugarizi n’umunyezamu bakomeza guhagarara neza.

Ku munota wa 64, Umutoza w’Amavubi yakoze impinduka Hakim Sahabo, Manzi Thierry na Byiringiro Lague, basimbura Phanuel Kavita, Biramahire Abeddy na Kwizera Jojea.

Mu minota 75, umukino wagabanyije umuvuduko umupira ukinirwa cyane mu kibuga n’uburyo bwo kurema igitego burabura.

Iminota 10 ya nyuma yihariwe na Estonia yasatiraga ariko abakinnyi b’Amavubi bakomeza kugarira neza inyuma birinda ko bakwishyurwa ibitego.

Umukino warangiye Amavubi y’u Rwanda yatsinze Estonia ibitego 2-0, yegukana Igikombe cya FIFA Series mu Itsinda A.

Rutahizamu w’Amavubi, Leroy-Jacques Mickels, ukina anyuze mu mpande ni we wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa nyuma yo gutsinda ibitego bibiri no gutanga umupira umwe uvamo ikindi.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na Kenya yatsinze Grenada ibitego 3-0 byatsinzwe na Austine Odhiambo Otieno, Ryan Wesley Ogam Rabok na Zech Obiero.

Yari inshuro ya kabiri imikino ya gishuti ya FIFA Series iri gukinwa nyuma yo gutangizwa mu 2024.

U Rwanda rwanditse amateka yo kuba Igihugu cya mbere cyakiriye amatsinda abiri muri iri rushanwa ryashyiriweho gufasha amakipe y’ibihugu yo ku migabane itandukanye gukina imikino ya gishuti.

Previous Post

MINISANTE yategetse amavuriro kubanza kuvura abarwayi akabona kujya gusuzuma ubwishingizi bwabo

Next Post

Muhanga: Coaster itwara abagenzi yagonze umunyonzi n’uwo yaratwaye bahita bitaba Imana

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

APR FC yongeye kwandika amateka yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2026
Imikino

APR FC yongeye kwandika amateka yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2026

by OMEGA BOY
May 23, 2026
Nyuma y’imyaka 22 Arsenal yongeye kwegukana Premier League
Imikino

Nyuma y’imyaka 22 Arsenal yongeye kwegukana Premier League

by OMEGA BOY
May 20, 2026
“N’umupilote ahanura indege atabishaka, nkanswe njye waba umanuye ikipe” Bekeni asubiza uwarumubajije niba nta bwoba afite bwo kuba Etincelles FC yamanuka mu Cyiciro cya Kabiri
Imikino

“N’umupilote ahanura indege atabishaka, nkanswe njye waba umanuye ikipe” Bekeni asubiza uwarumubajije niba nta bwoba afite bwo kuba Etincelles FC yamanuka mu Cyiciro cya Kabiri

by OMEGA BOY
May 11, 2026
Arsenal yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League itsinze Atletico Madrid igitego 1-0
Imikino

Arsenal yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League itsinze Atletico Madrid igitego 1-0

by OMEGA BOY
May 6, 2026
FERWAFA yafatiye ibihano umusifizi wakubise umukinnyi wa Mukura VS umugeri
Imikino

FERWAFA yafatiye ibihano umusifizi wakubise umukinnyi wa Mukura VS umugeri

by OMEGA BOY
May 5, 2026
Next Post
Muhanga: Coaster itwara abagenzi yagonze umunyonzi n’uwo yaratwaye bahita bitaba Imana

Muhanga: Coaster itwara abagenzi yagonze umunyonzi n'uwo yaratwaye bahita bitaba Imana

Please login to join discussion

Recommended

Rusizi: Umugabo yagiranye amakimbirane n’umugore we ajya gusenya inzu ya Nyirabukwe

Rusizi: Umugabo yagiranye amakimbirane n’umugore we ajya gusenya inzu ya Nyirabukwe

October 22, 2025
Nyamasheke: Umusaza wiyita umuvuzi gakondo yasanganywe inzoka y’impiri iwe mu rugo

Nyamasheke: Umusaza wiyita umuvuzi gakondo yasanganywe inzoka y’impiri iwe mu rugo

March 26, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

June 8, 2026
Umuhanzi Kirikou Akili ararembye
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana
Amakuru

Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

June 7, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In