Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za America muri Aziya, CENTCOM bwemeje ibitero by’igisirikare cya Iran ku bihugu bitandukanye by’inshuti za America, ariko buvuga ko byaburijwemo.
CENTCOM ivuga ko Ingabo za Iran zishinzwe kurinda impinduramatwara ya kisilamu, zivuga ko zarashe icyicaro gikuru cy’ingabo za America muri Bahrain, ndetse no ku bindi bigo bya gisirikare bya America muri ako karere, hakoreshejwe misile na drone.
Izi ngabo za America zivuga ko ari ikinyoma.
Ukuri ngo ni uko ibitero byose bya Iran byari bigambiriye ingabo za America byaburijwemo. Ubutumwa buvuga ko ingabo za America zikomeje kuba maso, kandi ziteguye kwirinda ibitero bya Iran.
Igisirikare cya Iran, IRGC cyo kivuga ko cyarashe ibirindiro by’ingabo za America muri Kuwait na Bahrain mu rwego rwo kwihimura ku gitero cya America yagabye ku kirwa cya Qeshm.
Mu butumwa igisirikare cya Iran cyatanze, kivuga ko igikorwa icyo aricyo cyose kigamije kuvogera n’iyo yaba santimetero imwe y’ubusugire bw’icyo gihugu, hazabaho gusubizanya ubukana.
Iran ivuga ko itazashidikanya guhindura umuyonga inyungu zose z’umwanzi uyishozaho intambara.
IRGC ishinja America kuba mu ijoro ryo ku wa Mbere yararashe ubwato bwayo bwa peteroli mu muhora wa Hormuz hakoreshejwe misile














