• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Karongi: Umusore w’imyaka 21 afunzwe azira gutwika amafaranga n’ibindi bikoresho

OMEGA BOY by OMEGA BOY
September 11, 2025
in Amakuru
476 14
0
Karongi: Umusore w’imyaka 21 afunzwe azira gutwika amafaranga n’ibindi bikoresho
679
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Niyomwungeri Eric w’imyaka 21 y’amavuko, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gashari mu Karere ka Karongi, akurikiranyweho gutwika amafaranga y’u Rwanda 2 500 n’ibindi birimo amajerikani 2 arimo ubusa, inkweto za mushiki we, kumena urugi rw’irembo n’amategura 5 yo ku nzu y’iwabo.

Umuturage wo mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Gashashi muri uwo Murenge uwo musore abanamo n’iwabo yavuze ko yari amaze ibyumweru 2 avuye i Kigali aho yabaga batazi icyo yahakoraga, nta kibazo kindi bazi yari afite cyamutera gutwika ibirimo ayo mafaranga.

You might also like

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

Ati: “Ntituzi niba hari ikibazo cyo mu mutwe yaba afite cyangwa niba yaravanye i Kigali ingeso yo kunywa ibiyobyabwenge akaba ari byo bimukoresha, ariko yamaze kubikora ariruka tumwirukaho turamufata ashyikirizwa Sitasiyoya RIB ya Gashari. Ntiyavuga ijambo na rimwe ngo abe yavuga icyabimuteye, iperereza ry’ubugenzacyaha ni ryo rizatwereka ukuri.”

Si ubwa mbere ibyo kwangiza amafaranga biba mu Murenge wa Gashari nk’uko undi muturage w’aho yabitangarije Imvaho Nshya, kuko mu myaka nk’itanu ishize hari undi wafashe inoti z’amafaranga y’u Rwanda 3 000 000 arazicagagura.

Ati: “Icyo gihe yarafashwe babanza kumusuzuma basanga yari afite ikibazo cyo mu mutwe, baramurekura aravuzwa, ari aho n’ubu nubwo yavujwe ikibazo cyo mu mutwe, ubona akigifite. Niba n’uyu cyaba ari cyo kibazo afite ntitubizi tuzabihabwa n’inzego zibishinzwe nizimara kubikurikirana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashari, Niyigena Afisa, avuga ko iby’uwo musore biri gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe, kuko nta jambo na rimwe avuga ngo bamenye impamvu yayatwitse, cyane cyane ko nta kibazo bazi yagiranaga n’uwo ari we wese.

Ati: “Yabikoze mugitondo, abo babana mu rugo babyutse basanga amafaranga yayatwitse, ababonye ariruka ariko baratabaza, abaturanyi baraza baramufata.

Mu gukomeza kugenzura ngo barebe niba nta bindi yangije basanga yanatwitse amajerikani 2 yari arimo ubusa, inkweto za mushiki we umuguru umwe, anamena urugi rwo ku irembo n’amatafari 5 yo ku nzu y’iwabo,ni ko kumugeza mu buyobozi tumushyikiriza inzego zibishinzwe kuko gutwika amafaranga ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, igihe hari uwo baketseho imyitwarire idasanzwe kuko mu byumweru 2 amaze iwabo ataba yarabuze kugaragaza akantu k’imyitwarire idasobanutse kihembereye kugeza akoze biriya.

Yanashimiye abaturage bamufashe kuko byashobokaga ko yari kubacika akaba yanajya kwiyahura, avuga ko bategereje ikizava mu nzego zimufite, niba bazasanga ari uwo kuvuzwa cyangwa guhanwa bizagaragara.

Previous Post

Gare ya Nyanza ya Kicukiro izimurwa: Uko imihanda izakoreshwa mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare

Next Post

Umuhanzikazi Ariel Wayz na Babo barafunzwe

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

by OMEGA BOY
June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

by OMEGA BOY
June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

by OMEGA BOY
June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana
Amakuru

Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Next Post
Umuhanzikazi Ariel Wayz na Babo barafunzwe

Umuhanzikazi Ariel Wayz na Babo barafunzwe

Please login to join discussion

Recommended

Hamas releases eight more prisoners

Hamas releases eight more prisoners

January 31, 2025
Umunya-Tunisia Afahmia Lotfi yareze Rayon Sports muri FIFA

Umunya-Tunisia Afahmia Lotfi yareze Rayon Sports muri FIFA

April 16, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

June 8, 2026
Umuhanzi Kirikou Akili ararembye
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana
Amakuru

Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

June 7, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In