Nyuma y’igihe havugwa amakuru y’uko yaba atabanye neza n’umugore we Muyango Claudine, Kimenyi Yves yahamije ko ari mu rukundo n’umugore uba muri Australia wemeje ko banafitanye abana b’impanga.
Ibi uyu wahoze ari umukinnyi wa ruhago n’uyu mugore ubusanzwe inshuti ze zizi nka Nana, babigarutseho mu kiganiro cya ‘Live’ kuri TikTok bagiranaga n’uwitwa GodFather.
Muri iki kiganiro Kimenyi ubwo yari abajijwe niba yarigeze akundanaho na Nana, yagize ati “Icya mbere ntabwo ari uwo twahoze dukundana.” nyuma y’iki kibazo yabajijwe niba ari umukunzi we, undi nawe ati “Wa nyawe!”
Ubwo Nana nawe yari abajijwe niba yarigeze akundana na Kimenyi Yves, yagize ati “No mu bihe bizaza ni yo twapfa tukazuka tuzakundana, ni umugabo wa nyawe ukunditse.”
Muri iki kiganiro hari aho byageze uyu mugore abazwa niba abana b’impanga afite ari aba Kimenyi Yves, mu gusubiza ahita agira ati “Ni impanga ze inshuro ebyiri, hari uzirwanira ngo nzimuhe?”.
Natacha inshuti ze zikunze kwita Nana, amakuru ahari ahamya ko ubwo Muyango yiteguraga kwibaruka imfura ye yaba yarandikiye inshuti ya Kimenyi Yves ubutumwa amubwira ati “Uwo ari kuryoshya ku nda y’umugore we njye ndi kumurerera impanga njyenyine.”
Icyakora icyo gihe mu biganiro byo ku mbuga nkoranyambaga, yagiye yumvikana yihakana ibyavuzwe byose ndetse anigarama ubwo butumwa.
Kimenyi Yves uri kubarizwa mu Bushinwa, yongeye kugarukwa mu nkuru z’uyu mugore mu gihe hari hamaze igihe amakuru ahamya ko atabanye neza na Muyango Claudine bakoze ubukwe mu 2024.
Ni ubukwe bakoze nyuma y’imyaka itanu batangiye urugendo rw’urukundo binjiyemo mu 2019, birangira babyaranye imfura yabo mu 2021.
Muyango Claudine yabaye Nyampinga uberwa n’Amafoto muri Miss Rwanda 2019 mu gihe Kimenyi Yves yabaye Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi” na AS Kigali, uyu mukinnyi yananyuze mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports.















