Urukiko Rukuru rukorera i Lilongwe muri Malawi rwafashe icyemezo gikomeye cyo guhana Gentille Giramata, rumukatira igifungo cy’imyaka 40 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica uwahoze ari umugabo we, Noël Emile Habimana.
Ibi byaje nyuma y’iperereza ryimbitse ryakozwe ku rupfu rwa Habimana wabonetse yapfuye mu Ukwakira 2022. Mu ntangiriro, byari byatangajwe ko ashobora kuba yarazize impanuka, ariko uko iperereza ryagiye rikomeza, hagaragaye ibimenyetso byerekana ko yishwe ku bushake.
Amakuru yaje kwemeza ko nyuma yo kwicwa, umurambo wa Habimana wateguwe ugashyirwa mu modoka hagamijwe kuyobya uburari no gutuma bigaragara nk’impanuka isanzwe.
Giramata yatawe muri yombi ari kumwe n’umushoferi we Rafiki Munyamagaju, bombi bakurikiranwaho icyaha cy’ubwicanyi bwateguwe. N’ubwo bagerageje kwisobanura bavuga ko nyakwigendera yapfuye azize impanuka, urukiko ntirwanyuzwe n’ibyo bisobanuro.
Mu isomwa ry’urubanza, Umucamanza Bruno Kalemba yagaragaje ko abaregwa banagerageje guhindura ukuri bakoresheje raporo z’ibinyoma zigamije kuyobya iperereza, bikaba byarafashwe nk’ikintu cyongereye uburemere bw’icyaha.
Mu bihano byatangajwe ku wa 28 Mata, Gentille Giramata yakatiwe igifungo cy’imyaka 40, mu gihe mugenzi we Munyamagaju we yakatiwe imyaka 35 y’imirimo ifitiye igihugu akamaro, hashingiwe ku kuba yaragaragaje kwicuza.
Urukiko rwashimangiye ko icyaha bakoze gikomeye cyane, cyane ko cyakozwe hifashishijwe intwaro, bityo igihano cyatanzwe kikaba kigamije gutanga ubutabera bujyanye n’uburemere bw’ibyabaye.














