Abaturage batatu bo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi barimo abakecuru babiri bafitanye isano ya bugufi, bishwe n’inzoga ya kanyanga, isanzwe ari ikiyobyabwenge, nyuma yo kuyisomaho ngo ibavure mu nda.
Aba bakecuru babiri banyweye kuri iyi kanyanga mu mpera z’icyumweru gishize. Bari batuye mu Mudugudu wa Ngendo mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Muhazi.
Umwe yari afite imyaka 71, mu gihe undi yari afite 68. Ubwo bari kumwe bahuye n’umugabo witwa Kaburame w’imyaka 53 abagurisha iyo kanyanga kugira ngo ibavure mu nda nk’uko abaturage babivuga.
Nyuma yo kuyinywa, umwe yahise amererwa nabi, apfa bamujyanye ku bitaro bya Rwamagana.
Mu kujya kureba uko uwa kabiri amerewe ngo banamubwire ko mugenzi we yitabye Imana basanze nawe yapfuye. Bukeye bwaho uwo mugabo wari wayibagurishije nawe yahise yitaba Imana.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yemeje ko “banyweye kanyanga bari bavanye muri Kayonza, uwo mugabo wayibagurishaga na we yitabye Imana. Ubu abantu batatu nibo bamaze kwitaba Imana harimo abakecuru babiri bafitanye isano ya bugufi.’’
Meya Mbonyumuvunyi yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kunywa inzoga zitanyuze mu nganda ngo zikorerwe ubugenzuzi, avuga ko izo nzoga zishobora gutwara ubuzima bwa benshi mu gihe bataretse kuzinywa.
Ati “Ubutumwa tubaha ni ukwirinda inzoga z’inkorano aho ziva zikagera, kwirinda kanyanga kuko iri kubatwara ubuzima, birinde ibigage benga bitizewe neza isuku, kwirinda izonga z’inkorano zose ndetse bajye banywa inzoga zikorwa n’inganda zizwi zizewe ziba zanakorewe ubuziranenge ku buryo ntawe zagiraho ingaruka.’’
Mu minsi ishize inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abaturage barenga 25 mu Rwanda, Leta ihitamo gutangiza ubukangurambaga bwo kuzirwanya no kuzangiza hirya no hino mu gihugu. Muri Rwamagana hamenwe inzoga nyinshi zakorwaga mu birimo isabune, amajyane n’ibindi byinshi bitemewe.














