The Ben amaze iminsi mu bitaro kuva mu rukerera rwo ku wa Mbere. Inshuti ze za hafi zivuga ko yafashwe ku Cyumweru avuga ko atameze neza, bigeze mu masaha y’ijoro araremba.
The Ben yari yajyanye na Bruce Melodie gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ku Cyumweru tariki ya 13 Mata 2026.
Amakuru yemeza ko uko kumva atameze neza byatumye atandukana n’abo bari bajyanye kare kugira ngo ajye kuruhuka, bigeze mu gicuku cy’uwo munsi ni bwo yakomeje kumererwa nabi birangira ajyanywe kwa muganga.
Bivugwa ko kugeza ubu akiri mu bitaro Kanombe aho ari kwitabwaho n’abaganga.
The Ben yafashwe n’uburwayi mu gihe yitegura gutangira imyiteguro y’ibitaramo azahuriramo na Bruce Melodie bizazenguruka imijyi ine y’u Rwanda.
Ni ibitaramo bizaba bikurikira ‘The New Year Groove’ The Ben yakoreye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.














