Polisi y’u Rwanda yatangaje ko impanuka ikomeye y’ikamyo itwara ibikomoka kuri peteroli yabereye ku Kicukiro mu ijoro ry’itariki 22 Ukuboza 2025, yahitanye abantu batanu ikomeretsa abandi icyenda.
Ni impanuka yatewe n’ikamyo yamanukaga umuhanda wa Nyanza ya Kicukiro irenze kuri Kaminuza ya Mount Kigali itangira kugonga ibyari imbere yayo.
Abantu bayibonye bavuze ko iyo kamyo yabuze feri noneho igonga indi kamyo yari imbere yayo zajyaga mu cyerekezo kimwe nyuma ikomereza no mu kindi cyerekezo kizamuka igomba izindi modoka zarimo na moto.
Bavuze ko kandi iyo kamyo yagiye igonga ibyari ku muhanda byose igeze kuri sitasiyo y’ibikomoka kuri Peteroli ya SP ihagonga imodoka yari ihari n’abakozi baho.
Inzego z’ubutabazi zirimo Polisi zahise zikora ubutabazi bwihuse zijyana abagizweho ingaruka na yo kwa muganga.
Polisi y’u Rwanda yavuze ko uretse abo iyo mpanuka yahitanye n’abo yakomerekeje yanangije ibindi binyabiziga birimo moto n’imodoka n’ibikorwaremezo ariko ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane mu by’ukuri icyayiteye.














