Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko bushaka gutanga akazi ku bantu ijana na cumi na batandatu (116), ku myanya y’abagize Urwego Rushinzwe Kunganira Ubuyobozi bw’ Uturere mu gucunga Umutekano mu Mujyi wa Kigali (DASSO)
Kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira muri DASSO, agomba kuba yujuje ibi bikurikira
1) Kuba ari Umunyarwanda;
2) Yabisabye ku bushake;
3) Agejeje nibura imyaka 18 y’amavuko kandi atarengeje imyaka 25;
4) Ari indakemwa mu mico no mu myifatire;
5) Atarigeze akatirwa igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6) mu rubanza rwabaye ndakuka;
6) Afite impamyabumenyi y’amashuri nibura atandatu yisumbuye cyangwa iyo binganya agaciro;
7) Afite ubuzima bwiza n’imbaraga kugira ngo ashobore gukora imirimo ya DASSO, bigaragazwa n’icyemezo cya muganga gitanzwe n’umuganga wemewe na Leta;
8) Atarigeze yirukanwa burundu cyangwa ngo asezererwe mu bakozi ba Leta;
9) Yatsinze ibizamini byo kwinjiza abakozi muri DASSO.
Inyandiko zisaba akazi zigomba kuba zigizwe na:
1. Ibaruwa yandikiwe Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, igaragaza Akarere kamwe (1) usaba yifuza gukoreramo;
3. Fotokopi y’ indangamuntu;
2. Fotokopi y’ impamyabumenyi;
4. Icyemezo gitangwa na Muganga wemewe na Leta cyerekana ko afite amagara mazima:
5. Icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’Umurenge
Inyandiko zisaba akazi zizagezwa mu Bunyamabanga bw’Akarere usaba akazi yifuza gukoreramo, kuva ku wa 15/06/2026 kugeza ku wa 21/06/2026 bigakorwa mu masaha y’akazi guhera saa Tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (09:00 – 17h00), cyangwa zikoherezwa kuri E-mail y’Akarere (Gasabo: info@gasabo.gov.rw; Kicukiro: infol@kicukiro.gov.rw; Nyarugenge: info@nyarugenge.gov.rw.














