Itsinda ry’abahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, ryatangaje ko ryamaze gutandukana n’umujyanama waryo Irene Murindahabi uzwi nka M Irene, nyuma y’urugendo rw’imyaka itandatu bari bamaze bakorana.
Aya makuru yamenyekanye binyuze mu itangazo aba bahanzikazi bashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026, bavuga ko iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ako kanya.
Vestine na Dorcas bagaragaje ko gutandukana na M Irene atari icyemezo bafashe bahubukiye, ahubwo ko cyaturutse ku gutekereza no gusuzuma neza icyerekezo cyabo cy’ahazaza.
Bagize bati: “Nyuma yo gutekereza cyane no gusuzuma neza, twafashe icyemezo cyo guhagarika ubufatanye bwacu na MIE guhera ubu.”
Nubwo batandukanye, aba bahanzikazi bashimangiye ko bakomeje gushimira M Irene n’ikipe ye ku ruhare rukomeye bagize mu rugendo rwabo rwa muzika.
Bagaragaje ko M Irene yababereye umubyeyi, umujyanama ndetse n’umurinzi kuva bagitangira urugendo rwabo rwa muzika, akabafasha gukura nk’abahanzi ndetse n’abantu ku giti cyabo.
Mu butumwa bwabo, Vestine na Dorcas bavuze ko bishimira byinshi bagezeho bafatanyije na M Irene, ariko ko igihe kigeze ngo bakomeze urugendo rwabo rwigenga, bakurikije icyerekezo n’indangagaciro bifuza kubakiraho ejo hazaza habo.
Bagize bati: “Twishimira ibyo twagezeho twese hamwe n’ibihe byiza twagiranye. Gusa muri iki gihe, twemera ko ari ngombwa gukomeza urugendo rwacu twigenga, dukurikije icyerekezo cyacu, indangagaciro zacu n’ahazaza turi kubaka.”
Basoje bashimira abakunzi babo bakomeje kubaba hafi, bavuga ko nubwo hafunguwe indi paji nshya mu rugendo rwabo, badahagaritse ibikorwa byabo bya muzika ahubwo ko bafite byinshi bishya bari gutegura.
Si ubwa mbere Vestine na Dorcas batandukanye na M Irene. Mu mwaka wa 2021, impande zombi zari zatandukanye kubera kutumvikana ku micungire ya shene yabo ya YouTube. Icyakora nyuma y’amezi make bongeye kumvikana basubukura ubufatanye.
Vestine na Dorcas batangiye gukorana na M Irene mu 2020, ubufatanye bwatanze umusaruro ukomeye kuko ari bwo bwafashije aba bahanzikazi kwamamara binyuze mu ndirimbo nyinshi zakunzwe zirimo izo kuramya no guhimbaza Imana, zabagize bamwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda.
Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu nyamukuru y’iri tandukana rishya, ndetse na M Irene ntaragira icyo aritangazaho ku mugaragaro.















