Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026 imodoka itwara abagenzi ya Coaster ifite ibirango RAH 331L yakoze impanuka igongana n’imodoka yaritwaye inzoga.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Moya n’igice ibera mu Mudugudu wa Rwaniko, Akagali ka Nyarusange, Umurenge wa Karengera ho mu Karere ka Nyamasheke.
Uwaduhaye amakuru avuga ko iyi modoka yaritwaye izi nzoga izivanye mu mugi wa Kibuye izijyanye i Rusizi, iza kugongana na Coaster yaritwaye abagenzi ibavanye i Nyamasheke ibajyanye i Kigali.
Uyu akomeza avuga ko iyi mpanuka yakomerecyeyemo umushoferi warutwaye iyi Coaster ariko ntawayiburiyemo ubuzima.
















