• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Iran yarashe indege ya Amerika ifite agaciro ka miliyari 140 Frw

OMEGA BOY by OMEGA BOY
March 20, 2026
in Amakuru
499 10
0
Iran yarashe indege ya Amerika ifite agaciro ka miliyari 140 Frw
705
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Ku wa Kane tariki 19 Werurwe 2026, Umutwe Udasanzwe w’Ingabo za Iran (IRGC) wemje ko warashe indege y’intambara ya Amerika yo mu bwoko bwa F-35, yihutira kugwa ku birindiro byari hafi nyuma yo kwangirika cyane.

Mu itangazo IRGC yashyize hanze, yavuze ko “uko byagendekeye iyi ndege y’intambara ntabwo biramenyekana ndetse biri gukorwaho iperereza, ariko kuba yashya burundu byo birashoboka cyane.”

You might also like

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Umuvugizi w’Ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, Capt. Tim Hawkins yatangaje ko umupilote wari utwaye iyi ndege yabashije kuyigwisha ku birindiro byari hafi aho, ikimara kuraswa, ubu akaba ameze neza.

Ntibavuze niba iyi ndege yarashwe n’imbunda zo ku butaka, gusa CNN ivuga ko yarashwe n’ibisasu bya misile bya Iran byitwa misile 358 bizwi nka SA-67, bikorerwa muri Iran kuva mu myaka ya 2010.

Ibi bisasu bizwiho kurasa indege nini n’izitagira abapilote (drone), bikaba byubakanywe ikoranabuhanga rishobora gutuma birasirwa kure kandi bikaguma mu kirere igihe kirekire bitegereje igipimo birasa.

Muri iyi ntambara kandi drone za Iran zitwa Shahed-136 n’ibisasu bya Abu Mahdi byakomeje kuzengereza Amerika na Israel kuko bifite ubushobozi bwo guhindagura ibyerekezo byifashishije ubwenge buhangano igihe bigiye kurasa igipimo, bituma bigorana kubihanura.

Iyi ndege F-35 yahanuwe na Iran, irangira gukorwa mu ruganda ifite agaciro ka miliyoni 100$ (arenga miliyari 145 RWF), yubakanwa ikoranabuhanga rituma kuyirasa bigorana, ndetse zakunze gukoreshwa cyane kuva Israel na Amerika byatangiza iyi ntambara.

Iba ifite ibyuma bitahura umwanzi mu bilometero 150, ikagendera ku muvuduko wa kilometero 1.900 ku isaha, bisobanuye ko n’iyo yabona misile muri 50 km, yaba ifite amasegonda 90 yo guhunga, kandi ikubakanwa ikoranabuhanga rya 9G maneuvers, riyemerera guhindagura ibyerekezo mukanya gato biyirinda kuraswaho byoroshye.

Amerika imaze gutakaza indege nyinshi, gusa iyi niyo ya mbere irashweho n’umwanzi, dore ko hari F-15 eshatu zarashwe n’ubwirinzi bwa Kuwait bibeshye ko ari umwanzi, batandatu bari bazitwaye babasha gusimbukira mu mitaka bararokoka. Indi ndege ya KC-135 itwara amavuta ya Amerika na yo yakoreye impanuka muri Iraq, batandatu bari bayirimo barapfa.

Previous Post

Nyabihu: Umunyeshuri yakuyemo inda y’amezi arindwi

Next Post

Abayisilamu basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Next Post
Abayisilamu basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan

Abayisilamu basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan

Please login to join discussion

Recommended

ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIRA MURI POLISI Y’U RWANDA KU RWEGO RW’ABAPOLISI BATO

ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIRA MURI POLISI Y’U RWANDA KU RWEGO RW’ABAPOLISI BATO

October 13, 2025
Chuck Norris wamamaye muri filime yitabye Imana

Chuck Norris wamamaye muri filime yitabye Imana

March 20, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In