• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Umushoramari washinze sosiyete ya Marshal Real Estate yatawe muri yombi

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 22, 2026
in Amakuru
544 11
0
Umushoramari washinze sosiyete ya Marshal Real Estate yatawe muri yombi
768
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Ujekuvuka Emmanuel wamenyekanye nka Marchal Ujeku yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ku wa 20 Gicurasi 2026 akurikiranyweho ibyaha birimo icy’Ubuhemu n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ni amakuru yahamijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry.

You might also like

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Aha akaba yagize ati “Nyuma y’ibirego byatanzwe n’abaturage mu bihe bitandukanye, RIB yafunze Ujekuvuka Emmanuel, umuyobozi uhagarariye sosiyete igura ikanagurisha ibibanza yitwa Marshal Real Estate. Akekwaho ibyaha bibiri birimo icy’ubuhemu n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.”

Dr. Murangira yavuze ko uyu mugabo yagurishaga ibibanza byanditse ku bandi bantu akaba yaratawe muri yombi amaze kugurisha ibifite agaciro ka 53.500.000Frw n’amadorali ya Amerika 4500 (arenga miliyoni 6Frw).

Marchal Ujeku kugeza ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

Mu bihe bitandukanye Marshal Ujeku yagiye agurisha abantu batandukanye ibibanza, bidahari cyangwa byanditse kubandi , ariko abaguze bajya gukora ihererekanya bagasanga byanditse ku bandi bantu.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Marchal Ujeku atari ubwa mbere akurikiranyweho ibi byaha.

Mu bihe bitandukanye, RIB yagiye yakira ibirego byinshi aregwa ubuhemu no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yabona atangiye gukurikiranwa akemera gusubiza amafaranga, ariko biza kugera aho biramunanira, kuko ibirengo byari bimaze kuba byinshi.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamijwe n’Urukiko iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3Frw ariko itarenze miliyoni 5Frw.

Icyaha cy’ubuhemu giteganywa n’ingingo ya 176 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamijwe n’Urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsj y’ibihumbi 500Frw ariko itarenze miliyoni 1Frw.

Mu butumwa bwe, Dr. Murangira yagize ati “RIB irasaba abaturarwanda kugira amakenga mu gihe bagiye kugura imitungo itimukanwa, ndetse bakajya babanza gushaka amakuru mu kigo gishinzwe ubutaka. Abantu bagire amakenga, bajye bishyura igihe cyose bamaze kubona ko uwo bagiye kugura ariwe nyiri ubutaka cyangwa inzu, kandi bajye bishyura bahita bakora ihererekanya imbere ya Noteri.”

Previous Post

RDC: Abarwayi ba Ebola batorotse ibitaro

Next Post

DJ Toxxy wagonze umupolisi agapfa yakatwiwe gufungwa umwaka n’igice

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Next Post
DJ Toxxy wagonze umupolisi agapfa yakatwiwe gufungwa umwaka n’igice

DJ Toxxy wagonze umupolisi agapfa yakatwiwe gufungwa umwaka n'igice

Please login to join discussion

Recommended

Kamonyi: Abantu bane bishwe n’inzoga

Kamonyi: Abantu bane bishwe n’inzoga

December 30, 2025
Muhanga: Umusore w’imyaka 20 yishe mukuru we, nawe agerageje kwiyahura ntibyamuhira

Muhanga: Umusore w’imyaka 20 yishe mukuru we, nawe agerageje kwiyahura ntibyamuhira

October 19, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In