• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Amahoteri akora nta byangombwa yongeye kwihanangirizwa

OMEGA BOY by OMEGA BOY
August 21, 2025
in Amakuru
419 27
0
Amahoteri akora nta byangombwa yongeye kwihanangirizwa
618
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rwihanangirije abakora mu rwego rw’ubugekarugendo barimo abanyamahoteli badafite impushya zemewe zo gukora, kuko bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’ababagana.

Itegeko No 12 ter/2014 ryo ku wa 19/05/2014 rigena imitunganyirize y’ubukerarugendo mu Rwanda mu ngingo zaryo za 5, 20, na 29 ziteganya ko buri kigo gikora mu rwego rw’ubukerarugendo kigomba kugira uruhushya rwemewe rwo gukora zikanaha RDB ububasha bwo guhagarika cyangwa gufunga burundu ibigo bitabyubahiriza.

You might also like

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Ibigo bibarwa nk’ibikorwa mu rwego rw’ubukerarugendo harimo amahoteli, restaurant, utubyiniro, Motels, Lodges and Guest Houses, ibigo bitembereza ba mukerarugendo, utubari n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Africa, yashimangiye ko iki kigo cyatangiye ubugenzuzi bugamije kurebera hamwe abakora muri uru rwego batujuje ibisabwa, asaba ko byakuzuzwa mu gihe gito.

Yasabye abakora muri urwo rwego gushyira imbaraga mu gusaba impushya zo gukora kuko ari ingenzi haba kuri ibyo bigo no ku bakiliya babigana.

Ati “Umurava wanyu ugaragaza intego duhuriyeho kandi dusangiye yo kubaka urwego rw’ubukerarugendo no kwakira abashyitsi rukomeye, rufite ihangana kandi runogeye buri wese. Ubufatanye hagati y’inzego za Leta zitanga amabwiriza n’abikorera ni byo bidufasha gutanga serivisi nziza kuri buri mushyitsi cyangwa umukiliya wahisemo u Rwanda.”

Yakomeje ati “Umushyitsi uje kuri hoteli, winjiye mu kabyiniro muri Kigali ntabwo aba yinjiye aho gusa nk’inyungu z’uwikorera ahubwo ni ingezi kumenya ko ari inyugu z’Igihugu. Ibyo azakura aho bizamuha ishusho y’igihugu cyacu. Bizamufasha kumenya niba azagaruka, kuba ambasaderi wacu mu gihe asubiye iwabo, gushora imari se cyangwa azakora ibitandukanye n’ibyo.”

Yakomeje ashimangira ko ubuziranenge no kubazwa inshingano bitari ibya Guverinoma y’u Rwanda gusa, ahubwo bireba n’abikorera.

Ati “Rudufasha (uruhushya) gutuma buri gikorwa kijyanye no kwakira abatugana gihura neza n’amabwiriza yo gukorera mu Rwanda nk’urwego rw’ubukerarugendo cyangwa kwakira abashyitsi. Ni ingenzi kandi ku kurinda umutekano w’abakiliya, gutanga ibintu bifite ubuziranenge, no kubungabunga isura yacu. Nimvuga izina/isura hano mureke ribe izina ry’u Rwanda.”

Yakomeje agaragaza ko iyo umuntu ari gukora adafite uruhushya aba ashyira abamugana mu kaga.

Ati “Icya mbere ni ugushyira abakugana mu kaga. Niba ufite igikorwaremezo kitujuje ibisabwa mu bijyanye n’isuku, ibikorwaremezo, umutekano, abakozi batahuguwe uri gushyira abakiliya mu kaga. Icya kabiri ni uko bibangama kuko usanga ibindi bigo byirengagiza gukurikiza amabwiriza naho icya gatatu bigenda byica isura y’u Rwanda.”

Yakomeje agaragaza ko igihugu cyashoye byinshi mu kumenyekanisha gahunda ya Visit Rwanda kandi bikwiye kujyana no gutanga serivisi nziza, asaba ko abakora muri urwo rwego bashyira imbaraga mu kugira ibisabwa kandi biri ku rwego rwiza.

Ubugenzuzi bukomeje gukorwa bugamije kureba niba ibigo bikora ubukerarugendo byujuje ibisabwa. RDB izabufatanyamo na Polisi y’Igihugu, Umujyi wa Kigali, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge.

RDB yagaragaje ko ubwo bugenzuzi bwatangiye kuri hoteli z’inyenyeri eshanu n’enye ku wa 30 Mata 2025. Muri Kigali hagenzuwe hoteli 47, Musanze na Rubavu hoteli 27 mu gihe Karongi ari esheshatu.

Iyo gahunda yakomereje mu Ntara y’Iburasirazuba guhera ku wa 11-22 Kanama 2025.

Umuyobozi wa RDB, Jean Guy Afrika yihanangirije hoteli zikora nta mpushya
Previous Post

Ntibisanzwe: Umupolisi yafashwe yiba ikariso

Next Post

Urukiko rwasubitse isomwa ry’urubanza ruregwamo abantu 28 barimo abasivili n’abasirikare ba RDF

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Next Post
Urukiko rwasubitse isomwa ry’urubanza ruregwamo abantu 28 barimo abasivili n’abasirikare ba RDF

Urukiko rwasubitse isomwa ry'urubanza ruregwamo abantu 28 barimo abasivili n'abasirikare ba RDF

Please login to join discussion

Recommended

Kamonyi: Umusore yagiye gukiza abantu barwanaga bahita bamutera icyuma mu mutima arapfa

Kamonyi: DASSO arashinjwa gutwara umugore w’abandi

January 7, 2026
Wazalendo yahambirije umudepite wavuze ko bashaka kwisubiza Goma

Wazalendo yahambirije umudepite wavuze ko bashaka kwisubiza Goma

March 14, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In