Umupolisi w’imyaka 27 wo mu Bwongereza witwa Marcin Zielinski, yahamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba ikariso y’umugore aho yari yagiye gusaka inzu ye, akatirwa igifungo cy’amezi ane.
Uyu mugabo yibye iyi kariso ku wa 12 Nzeri 2024, ubwo yajyaga mu gikorwa cyo gusaka mu nzu y’umugore, agafatwa amashusho na camera, agaragaza ari kuyibika mu mufuka.
Ayo mashusho yaje gukusanywa mu bimenyetso, byagaragaje ko uyu mu polisi yagize imyitwarire idahwitse mu kazi bityo ajyanywa mu rukiko.
Mu Ugushyingo 2024 ni bwo yatangiye gukorwaho iperereza ibyatumye ahita asezera ku kazi.
Umwe mu bapolisi bakoranaga na Zielinski, Genna Telfer, yavuze ko ibyo uyu mugabo yakoze ari gusebya umwuga wabo n’abandi bakora imirimo yabo neza.
Yagize ati “Imyitwarire ye yangije ishusho ya polisi, ndetse ni no kugambanira abaturage n’indangagaciro polisi yacu igenderaho.”
Marcin Zielinski yakatiwe amezi ane y’igifungo.














