Inzu yabagamo umugore n’abana be bane yahiye irakongoka bikekwa ko ibintu n’agaciro k’iyo nzu bifite agaciro ka Miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi byago byabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Kanama 2025, mu mudugudu wa Rwumvangoma, akagari ka Giheke, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Giheke, Ngamije Illidephonse, yemeje ko ibi byago byabaye nta muntu wabiburiyemo ubuzima, ibyangirikiyemo bitaramenyekana agaciro kabyo.
Ati “Amakuru niyo, inzu yahiye irakongoka ni iya Nyirabavakure Victoria.”
Byabaye sa sita z’ijoro, uyu muyobozi avuga ko ibyahiriye mu nzu bifite agaciro ka Miliyoni enye. Ati “Nta muntu waburiyemo ubuzima, cyangwa ngo akomereke icyateye inkongi ntabwo kiramenyekana.”
Amakuru avuga ko uyu mugore Nyirabavakure yabaga muri iriya nzu ayikodesha, bivugwa ko atari akibana n’umugabo we kubera amakimbirane yo muri uyu muryango.
Inzego zitandukanye zirimo n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ziracyabikurikirana ngo hamenyekane icyateye inkongi.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



