Umugore bikekwa ko yari avuye ku muvuzi gakondo agatega moto avayo yerekeza iwabo, igihe yari avuye kuri moto ategereje imodoka yikubise hasi arapfa.
Byabereye mu mudugudu wa Bigega, mu kagari Gahondo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Nyakwigendera witwa Ndengewenande Agnes ari mu kigero cy’imyaka 50, yapfiriye ku cyapa kiri ahazwi nko ku Bigega ku muhanda wa Nyanza – Kigali akiva kuri moto.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yemeje ko nyakwigendera akigera ku Bigega yaryamye hasi maze abari bahari bamenyesha umukuru w’umudugudu na we ahamagara imbangukiragutabara (ambulance) ihageze isanga uriya mugore uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko yapfuye.
Bikekwa ko uriya mugore yari avuye kwivuza ku muvuzi gakondo muri uyu murenge wa Busasamana.
Umuvuzi gakondo uriya mugore bivugwa ko yari yagiye kwivuzaho amaze iminsi itanu afunzwe.
Gusa inzego zibifitiye ububasha zahise zifunga umugore we kugira ngo atange amakuru kuri uyu mugore wapfiriye mu nzira atashye bivugwa ko yari yagiye kuhivuriza.

![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



