Nyiramajyambere Esperance, umubyeyi wo mu karere ka Rulindo, umurenge wa Base, umaze igihe azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana azize uburwayi.
Amakuru yemeza ko yaguye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), aho yari arwariye ari no kwitabwaho n’abaganga.
Nyiramajyambere Esperance yabaye icyamamare ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru, agira ati: “ubanza ahari nashonje”, ijambo ryafashe indi ntera rikamuhindura umuntu uvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Muri icyo kiganiro, yari asabye Perezida Paul Kagame ko yakomeza gufasha abasigajwe inyuma n’amateka, by’umwihariko bakabona amafaranga yo kubaka icyuzi cyabafasha mu mibereho.
Urupfu rwe rwateye agahinda abakurikirana inkuru ze ndetse n’abamwiyumvagamo, aho benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gutanga ubutumwa bw’ihumure ku muryango we, banagaragaza ko yari umuntu woroheje, wakunze gusetsa no gushimisha abantu binyuze mu magambo ye y’ukuri atazibagirana.
Kugeza ubu, haracyategerejwe itangazo ryemewe n’umuryango cyangwa ubuyobozi bw’inzego z’ubuzima, kugira ngo hasobanuke neza icyateye urupfu rwa Nyiramajyambere Speciose, wari umaze kuba ikimenyabose mu gihugu hose.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



