• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Maroc: Urubyiruko rwakoze imyigaragambyo rwamagana umushinga wa Leta wo kubaka sitade nini ku Isi ifite agaciro ka Tiriyari 7

OMEGA BOY by OMEGA BOY
October 5, 2025
in Amakuru
443 9
0
Maroc: Urubyiruko rwakoze imyigaragambyo rwamagana umushinga wa Leta wo kubaka sitade nini ku Isi ifite agaciro ka Tiriyari 7
626
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Urubyiruko rwo muri Maroc rwatangiye imyigaragambyo ikomeye nyuma y’uko Leta itangaje umushinga wo kubaka sitade nini kurusha izindi ku isi, izifashishwa mu kwakira Igikombe cy’Isi cya 2030. Igikombe cy’isi cya 2030 kizakirwa na Maroc, Espagne na Portugal.
Urubyiruko rwo muri Maroc ruvuga ko igihugu gikwiye gushyira imbere imibereho y’abaturage, ubuvuzi n’uburezi aho gushora miliyari z’amadolari mu mishinga ya siporo.

Iyo sitade izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi 115, hamwe n’ibindi bikorwa bya ruhago biri kubakwa, bikazatwara hafi miliyari $5, akaba ari amafaranga menshi cyane dore ko mu manyarwanda arenga Tiriyari 7 [7,240,000,000,000 Frw].

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Iyi stade yo muri Maroc izaba ari yo stade nini cyane ku Isi mu ziberaho imikino y’umupira w’amaguru kuko magingo aya Sitade nini kurusha izindi ku isi yakira abantu benshi ni “Rungrado 1st of May Stadium” iherereye i Pyongyang muri Koreya ya Ruguru, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 114,000. Yubatswe mu 1989.

Abigaragambya bo muri Maroc bavuga ko ayo mafaranga yo kubaka sitade nini ku isi yakabaye ashorwa mu kubaka ibitaro, amashuri, imihanda n’amazu aciriritse kugira ngo abaturage babone serivisi zibafasha mu buzima bwa buri munsi.

Umukobwa witwa Hajar Belhassan, umwe mu bitabiriye imyigaragambyo, yavuze ko urubyiruko rutagamije guteza akaduruvayo ahubwo rushaka impinduka nziza mu gihugu. Ati: “Sinanga Maroc, ahubwo ndashaka kuyibera umuturage wungukira ku mpinduka nziza. Ntabwo dukeneye sitade nshya, dukeneye ibitaro n’amashuri.”

Imyigaragambyo iri gutegurwa n’urubyiruko rwiyise Gen Z 212, bifashisha imbuga nkoranyambaga nka TikTok, Discord na Instagram mu gukangurira bagenzi babo kwitabira. Kuva ku wa 27 Nzeri, imyigaragambyo yabereye mu mijyi irenga icumi, bamwe bafatwa n’abapolisi abandi bakomerekera mu mvururu zabaye.

Urubyiruko rwasohoye urutonde rw’ibyo rusaba birimo uburezi bufite ireme, ubuvuzi buboneye, amazu ahendutse, kugabanya ibiciro, kongera imishahara no guha akazi urubyiruko. Bavuga ko Leta iramutse yitaye ku mibereho y’abaturage, igihugu cyatera imbere kurusha gukora ibikorwa bya miliyari z’amadolari muri siporo.

Ikintu cyabyukije cyane umujinya w’abaturage ni urupfu rw’abagore umunani bapfiriye mu bitaro byita ku babyeyi i Agadir, hagati muri Nzeri, nyuma yo kubura ubuvuzi buboneye. Ibyo byabaye nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko igihugu gikwiye gushyira imbere ubuzima bw’abaturage mbere y’imishinga y’imyidagaduro.

Nubwo abigaragambya benshi bavuga ko bakunda umupira w’amaguru kandi banezezwa n’icyubahiro Igikombe cy’Isi cyazanira Maroc, bavuga ko “sitade nshya itazigera isimbura ubuzima bw’abantu.” Belhassan arangiza agira ati: “Turayikunda ruhago, ariko tugomba kubaka ubuzima bwacu n’uburezi bwacu mbere yo kubaka sitade.”

Igikombe cy’Isi giheruka cyabaye kuva tariki ya 20 Ugushyingo kugeza ku ya 18 Ukuboza 2022, kibera muri Qatar nyuma y’uko iki gihugu cyari cyahawe uburenganzira bwo kucyakira mu mwaka wa 2010. Algentine ya Messi ni yo yacyegukanye nyuma y’imyaka 36 icyifuza, yandika amateka yo kugitwara ku nshuro ya gatatu; 1978, 1986 na 2022.

Igikombe cy’Isi cya 2026 gitegerejwe na benshi kizakirwa na Canada, Mexico and the USA. Ni mu gihe Igikombe cy’isi cya 2030 kizakirwa na Maroc, Espagne na Portugal. Icyakora abaturage ba Maroc biganjemo urubyiruko, bakomeje kwigaragambya basaba Leta guhagarika gahunda zo kwakira iki Gikombe cy’Isi, ahubwo ikita ku bikorwa by’uburezi n’ubuzima.

Previous Post

Rubavu: Polisi yataye muri yombi abantu babiri bakoraga amafaranga ya Pilate, bafatanwa na simukadi 12 bakoreshaka batuburira abantu

Next Post

Musanze: Umwana na Nyina bafatanywe udupfunyika 2520 tw’urumogi

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Musanze: Umwana na Nyina bafatanywe udupfunyika 2520 tw’urumogi

Musanze: Umwana na Nyina bafatanywe udupfunyika 2520 tw’urumogi

Please login to join discussion

Recommended

Itangazo: Guhagarika by’agateganyo Serivisi zitangirwa ku biro bya REMA

Itangazo: Guhagarika by’agateganyo Serivisi zitangirwa ku biro bya REMA

May 6, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In