Général Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva mu 2020 kugeza mu 2022 yajyanywe mu bitaro bikuru bya Gitega nyuma yo gutabarizwa n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Bunyoni wari mu bayobozi batinyitse mu Burundi yatawe muri yombi muri Mata 2023, ashinjwa ibyaha birimo gushaka kugirira nabi Perezida Evariste Ndayishimiye. Byaramuhamye, akatirwa igifungo cya burundu, ajyanwa muri gereza ya Gitega.
Perezida w’umuryango APRODH uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Pierre Claver Mbonimpa, aherutse gutangaza ko ubuzima bwa Bunyoni bwahungabanye bikomeye bigera aho asigaye yumva abantu, akihisha munsi y’igitanda mu cyumba cya wenyine afungiwemo.
Mbonimpa yagize ati “Iyo bagiye kumureba, baramuhamagara ntiyitabe, bakazategereza nk’iminota 10-20, bakinjira, bakareba, bareba muri douche, bagasanga si yo ari, bagasanga yihishe munsi y’igitanda, ni yo yiryamiye. Avuga ibintu ubona ko adidimanga.”
Iyi mpuruza yageze kuri Perezida Ndayishimiye, yohereza intumwa kuri gereza ya Gitega kugira ngo zirebe uko ubuzima bwa Bunyoni bumeze. Zaratunguwe kuko zasanze atavuga neza, atareba neza kandi ntiyumve neza, n’ibiryo byinshi ahabwa atabyemera.
Mbere y’uko amakuru y’amagorwa Bunyoni ari kunyuramo ajya hanze, yari yarohererejwe abaganga b’inzobere mu buzima bwo mu mutwe kugira ngo bamusuzume. Raporo bamukozeho igaragaza ko nta gikozwe bwangu, ashobora gupfa.
Ubuyobozi bwa gereza ya Gitega bwari bwaranze kohereza Bunyoni mu bitaro aho yari kwitwabaho byihariye, ariko nyuma y’ibwiriza ryaturutse mu buyobozi bukuru bw’igihugu, yajyanywe mu bitaro bya Gitega mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Ukwakira.
Leta y’u Burundi yagize impungenge ko Bunyoni ashobora gucika, imuha imodoka umunani zimuherekeza zirimo abakozi b’urwego rw’iperereza, Polisi n’abo mu mutwe w’ingabo zirinda ingoro y’Umukuru w’Igihugu.














