Leta ya Mexique n’iya Canada zatangaje ko mu bigo by’ubuvuzi, ahazareberwa imikino y’Igikombe cy’Isi no kuri stade zizaberaho iyi mikino hazaba hatangirwa udukingirizo tw’ubuntu kandi hanatangirwa inama ku kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Abakunzi b’umupira w’amaguru bazaba bari i Toronto bazaba bashobora kujya gufata udukingirizo tw’ubuntu.
Inzego z’ubuvuzi muri Toronto zabikoze hagamijwe gukangurira abafana gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye.
Tumwe mu dukingirizo twanditseho ngo ‘hagarika ayo mashoti’, ‘mbega igitego’, ‘Ooooohhhh Canada’ n’ibindi.
Muri Mexique ho batangiye gutekereza uko mu mijyi nka Mexico City, Guadalajara na Monterrey izakinirwamo imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi.
Biteganyijwe ko muri iki gihugu bazatanga udukingirizo turi hagati ya miliyoni 6-7 mu minsi imikino y’Igikombe cy’Isi izamara, hagamijwe gukumira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Utu dukingirizo tuzashyirwa mu tubari, amahoteli, ibibuga by’indege, hanze ya stade zizakira imikino n’ahandi hose hahurira abantu benshi.
Mbere yo guhabwa udukingirizo hazajya habaho gutanga inama ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo SIDA, Imitezi, Mburugu, Hepatite n’izindi nyinshi.
Bitandukanye no mu Mikino Olympique aho n’abakinnyi bahabwa udukingirizo, mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi abakinnyi bo ntibaduhabwa.














