Abanyeshuri umunani bakomoka muri Sudani y’Epfo bari biga muri Kaminuza ya INES Ruhengeri iherereye mu Karere ka Musanze, birukanywe ku butaka bw’u Rwanda basubizwa mu gihugu cyabo nyuma yo kugaragara mu bikorwa by’urugomo byari bimaze igihe bivugwa muri ako gace.
Icyemezo cyo kubasubiza iwabo cyafashwe nyuma y’iperereza ryakozwe n’inzego zibishinzwe ku bikorwa by’umutekano muke byakunze kuvugwa muri no hafi y’iyo kaminuza.
Mu minsi yashize, abatwara abantu n’ibintu kuri moto bakorera mu Mujyi wa Musanze, cyane cyane mu gace ka Kalisimbi, bagaragaje impungenge ku myitwarire ya bamwe mu banyamahanga babakorera urugomo, bavuga ko hari ababakubita cyangwa bakabatera ubwoba igihe babishyuje amafaranga y’urugendo.
Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye agaragaza ko bamwe muri aba banyeshuri bagiye bagaragara mu bikorwa birimo gutembera bafite ibyuma n’imihoro ndetse no gutera ubwoba abaturage, ibintu byakomeje guteza impungenge abaturage bo muri ako karere.
Nyuma yo gusuzuma ibyo birego, abanyeshuri umunani bagaragayeho uruhare muri ibyo bikorwa bafatiwe icyemezo cyo gusubizwa iwabo. Bivugwa kandi ko bamwe muri bo bari basanzwe bazwiho imyitwarire itanoze ndetse bakunze kuvugwa mu bikorwa by’urugomo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, aherutse kwibutsa ko amategeko yubahirizwa kimwe kuri bose, ashimangira ko nta muntu uri hejuru y’amategeko yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.
Ibibazo nk’ibi si i Musanze gusa byagaragaye, kuko no mu Murenge wa Gisozi mu Mujyi wa Kigali hagiye humvikana ibirego by’abamotari bavuga ko bamwe mu banyeshuri bakomoka muri Sudani y’Epfo babakoreye urugomo mu bihe bitandukanye.
Imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2025 abanyamahanga 64 birukanwe basubizwa mu bihugu byabo bazira ibyaha bitandukanye, birimo gukubita no gukomeretsa, mu gihe abarenga 240 bashyikirijwe inzego z’ubutabera bakekwaho ibyaha binyuranye.














