Inzego z’umutekano zikorera Mu Karere ka Rusizi Umurenge wa Bugarama Kagali ka Pera Umudugudu wa Kabuye zataye muri yombi abasore babiri bakoraga akazi ko kuragira Inka bari bari kwahira imboga z’umuturage.
Abatawe muri yombi ni Amani Christophe ufite imyaka 28 ndetse na Mbandikumwenayo Celestin ufite imyaka 21 mu gihe undi bari bari kumwe we yahise acika.
Aba bombi bafashwe kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025 ubwo biraraga mu mboga za Uwizeyimana Jean usanzwe ari umuyobozi w’Umudugudu yanabafata bakamurwanya umwe aghita acika.
Uwahaye amakuru IGIKATV yavuze ko aba basore bari bari kwahira imboga za Mudugudu kugirango bazishyire Inka zaho bakora.
Uyu yakomeje avuga ko bafashwe bamaze kwahira imifuka itandatu y’imboga.
Aba bombi uko bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bugarama mu gihe undi we agishakishwa.
Uwakorewe icyaha we yagiriwe inama yo kujya gutanga ikirego.










![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



