• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Karongi: Umusore afunzwe azira gukubita umukobwa biteguraga kubana amuziza ko yamwimye amabati

OMEGA BOY by OMEGA BOY
October 26, 2025
in Uncategorized
425 18
0
Karongi: Abagabo babiri bishe umusore wabishyuzaga ibiceri 400 Frw
613
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 23 afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Murundi mu Karere ka Karongi, akurikiranyweho gukubita Nyiraminani Annonciatha w’imyaka 31 basezeranye imbere y’amategeko bakaba biteguraga kurushinga, amuziza ko atamuhaye amabati 30 yari yamwemereye yo gusakaza inzu bazabanamo.

Umwe mu bo mu muryango w’uwo mukobwa wakubiswe akagirwa intere, yavuze ko bababajwe cyane n’uburyo uyu musore yagize umukobwa bateganyaga kubana nk’umugore n’umugabo, kuko yamukubise imigeri n’imitwe akamukomeretsa ku buryo arwariye ku Kigo Nderabuzima cya Rufungo mu Karere ka Karongi.

You might also like

Rutsiro: Umugabo yahanutse ku rutare ahita yitaba Imana

RDC: Umunyamakuru wavuze ko Yampano ari Umuyobozi ukomeye muri muri AFC/M23 yahawe inkwenene

Umuyobozi w’urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba muri Amerika yeguye ku nshingano, avuga ko adashyigikiye ibitero bigabwa kuri Iran

Yavuze ko abo bombi basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 29 Gicurasi 2025, bakaba bari mu myiteguro yo gusezerana imbere y’Imana mu Itorero rya EPR ku ya 26 Mutarama 2026, aho buri umwe yari akiba iwabo.

Ati: “Basezeraniye imbere y’amategeko mu Murenge wa Murundi tariki ya 29 Gicurasi uyu mwaka. Biteguraga kujya kwandikisha iby’ishyingirwa mu Itorero rya EPR tariki ya 28 Ugushyingo, bateganya kuzashyingirwa imbere y’Imana mu rusengero rwa EPR muri Mutarama 2026.”

Yakomeje agira ati: “Twababajwe n’ibyo yamukoreye amunigagura kugeza ubwo umukobwa wacu adashobora kuvuga ngo aramuziza ko atamuhaye amabati 30 yo gusakara iyo nzu avuga ngo bazabanamo, kandi aho nyiherukira yari itaranagira aho igera.”

Undi muturage uturanye n’iwabo w’uyu mukobwa mu Mudugudu wa Bukiro, Akagari ka Bukiro, Umurenge wa Murundi, avuga ko uwo musore n’umukobwa babaga mu Mirenge itandukanye ariko ihana imbibi, kuko uwo musore we ari uwo mu Murenge wa Gashari.

Yagize ati: “Dukeka ko umukobwa yaba yaramwemereye ayo mabati koko, ariko abona umusore akomeza kumushyira ku gitutu ngo ayamuhe kandi iyo nzu umusore yubakaga ndayizi ntaho yari yakagera, yari atarayuzuza.”

Yakomeje avuga ko uwo mukobwa ashobora kuba yaragize amakenga ko yayamuha ntayubakishe, akayakubita umufuka akigendera, cyangwa akishakira undi, umukobwa agasigara aririmba urwo abonye.

Yavuze kandi ko nk’abaturanyi bari banafite impungenge ku by’umubano wabo kuko umukobwa amurusha imyaka umunani yose, bo mu cyayo bakaba babibonaga nk’ibidasanzwe kuko badahuje imitekerereze.

Abaturage bo mu Murenge wa Murundi barangaye uwo musore wadukiriye umukunzi we akamugira intere bataranabana, bagasaba abakobwa kujya bagira amakenga ku bo bemerera urukundo baba hari ibyo bashidikanyaho bakabivamo hakiri kare bitaragera no mu mategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cyriaque, avuga ko yavuganye n’uyu musore aho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Murundi, akamwemerera ko yicuza gukubita umukunzi we ariko akavuga ko igihe kingana n’amezi 10 yamwijeje amabati ari kinini.

Ati: “Uyu musore yambwiye ko yagiye gusura Fiyanse we iwabo mu Mudugudu wa Bukiro ku mugoroba wo ku wa 24 Ukwakira 2025, umukobwa amuherekeje umusore aramwoshyoshya, amucisha mu ishyamba rihari, arimugejejemo batangira kutumvikana kuri ayo mabati. Umusore yamwambuye umupira yari yambaye arawumunigisha, atangira kumukubita imigeri n’imitwe.”

Iyo nkundura ngo yamenyekanye muri iryo shyamba hanyuze umukecuru, akumva urusaku yajya kureba agasanga uwo musore arahondagura fiyanse we maze aratabaza.

Ibyo byabaye ahagana saa moya n’igice z’ijoro, irondo ritabara umusore yamaze kumugira intere ariko ku bw’amahirwe ajyanwa kwa muganga akiri muzima, anagirwa inama yo gutanga ikirego kugira ngo uwamuhohoteye akurikiranwe.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murundi burasaba abasore kwirinda urugomo ku bo bitegura kurushinga bagiranye amasezerano runaka, nubwo ubufatanye bushobora kuba bwiza bitewe n’ubwumvikanye.

Umukobwa kandi yanagiriwe inama yo gushishoza neza mbere yo kubana n’uyu musore, kugira ngo yirinde kubaka urugo ruzahoramo amakimbirane adashira ashobora no kugera ku kwamburana ubuzima.

Previous Post

Uganda: Umusirikare yibye imiti igabanya ubukana bwa SIDA

Next Post

Ngororero: Imodoka izwi nka ‘Twegerane’ yakoze impanuka abantu 5 bahasiga ubuzima abandi 15 barakomereka bikabije

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Rutsiro: Umugabo yahanutse ku rutare ahita yitaba Imana
Amakuru

Rutsiro: Umugabo yahanutse ku rutare ahita yitaba Imana

by CYIZA Theogene
April 16, 2026
RDC: Umunyamakuru wavuze ko Yampano ari Umuyobozi ukomeye muri muri AFC/M23 yahawe inkwenene
Uncategorized

RDC: Umunyamakuru wavuze ko Yampano ari Umuyobozi ukomeye muri muri AFC/M23 yahawe inkwenene

by OMEGA BOY
April 10, 2026
Umuyobozi w’urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba muri Amerika yeguye ku nshingano, avuga ko adashyigikiye ibitero bigabwa kuri Iran
Uncategorized

Umuyobozi w’urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba muri Amerika yeguye ku nshingano, avuga ko adashyigikiye ibitero bigabwa kuri Iran

by OMEGA BOY
March 18, 2026
Umuvugizi wa RCS yatangaje ko hari umugororwa wagerageje gutoroka aciye mu bwiherero afatwa n’abaturage
Uncategorized

Umuvugizi wa RCS yatangaje ko hari umugororwa wagerageje gutoroka aciye mu bwiherero afatwa n’abaturage

by OMEGA BOY
March 11, 2026
Rwamagana: Umwana w’imyaka 3 na Nyina basanzwe mu ishyamba bapfuye, bikekwa ko umugabo we ariwe wabishe
Uncategorized

Rwamgana: Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa APAGIE Musha yatawe muri yombi

by OMEGA BOY
February 23, 2026
Next Post
Ngororero: Imodoka izwi nka ‘Twegerane’ yakoze impanuka abantu 5 bahasiga ubuzima abandi 15 barakomereka bikabije

Ngororero: Imodoka izwi nka 'Twegerane' yakoze impanuka abantu 5 bahasiga ubuzima abandi 15 barakomereka bikabije

Please login to join discussion

Recommended

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko kuwa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026 ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Eidil Fitri

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko kuwa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026 ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Eidil Fitri

March 19, 2026
Uganda: Hoteli yabereyemo ubwicanyi, umuyobozi wayo n’umuzamu bahasiga ubuzima

Uganda: Hoteli yabereyemo ubwicanyi, umuyobozi wayo n’umuzamu bahasiga ubuzima

February 8, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In