• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Perezida Paul Kagame yahishuye ko yifuzaga ko abana be b’abahungu baba Abasirikare umwe arabyanga agana ubucuruzi, akomoza no kubavuga ko ari gutegura umukobwa we ngo azabe Perezida

OMEGA BOY by OMEGA BOY
November 9, 2025
in Amakuru
559 24
0
Perezida Paul Kagame yahishuye ko yifuzaga ko abana be b’abahungu baba Abasirikare umwe arabyanga agana ubucuruzi, akomoza no kubavuga ko ari gutegura umukobwa we ngo azabe Perezida
807
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko yifuzaga ko abana be b’abahungu uko ari batatu bose bajya mu gisirikare, ariko imfura ye, Ivan Cyomoro Kagame iramuhakanira, imubwira ko yifuza gukora ubucuruzi n’ishoramari.

Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yaganirizaga abayobozi n’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri ku wa 8 Ugushyingo 2025.

You might also like

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda ku wa 3 Ukwakira 2025 nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Sandhurst Military Academy mu Bwongereza.

Brian Kagame yinjiye mu gisirikare asangamo mukuru we, Capt Ian Kagame kuri ubu ubarizwa mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko yifuzaga ko abahungu be bose uko ari batatu baba abasirikare ariko umukuru arabyanga.

Ati “Bamaze gukura ndabibabwira barabyemera ariko umwe arampakanira, yabigiyemo gake arambwira ngo ariko uku siko numva nshaka kumera, ndamubwira nti nawe kora ibyo ushaka, niba udashaka kubijyamo kora ibyo ushaka, ndamubwira nti ese urashaka gukora iki?, ati ‘njye ndashaka gukorera amafaranga’, ati ‘njye nindangiza kwiga nzajya mu bucuruzi.”

“Arangije arancyurira arambwira ngo mwebwe n’abo basore bandi, barumuna be, kubera ko icyo gihe muzaba muri mu bindi, ati nzabatunga, ati ndashaka kuzabatunga, reka njye njye muri ibyo, namwe mujye mu byo mushaka.”

Yakomeje avuga ko yari yabanje kubwira 2LT Brian Kagame na Capt Ian Kagame kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mbere yo kwinjira mu gisirikare ariko barabyanga.

Ati “Babiri bajya mu gisirikare ndetse nari nabanje kubabuza ngo babanze bige mbabwira ngo bakorere ‘Master’s’ ariko barambwira ngo ndeke babanze bajye mu gisirikare. Bati twabwiwe ko mu gisirikare habamo no kwiga kandi numvise uwakurikira inzira nanyuzemo nubwo irimo ibibazo byinshi ntacyo byaba bitwaye.”

Yakomeje agaragaza ko buri mwana we afite uburenganzira bwo kuba icyo ashaka kuba nk’undi mwana we w’Umunyarwanda.

Ati “Umwana w’Umunyarwanda uwo yaba ari we wese harimo n’abanjye bakwiye kuba icyo bashaka kuba cyangwa gukora icyo ashaka gukora.”

Yasubije abavuze ko ashaka kugira umukobwa we Perezida

Indi ngingo Perezida Kagame yagarutseho, ni ijyanye n’ibikunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko ari gutegura umukobwa we, Ange Kagame, ngo azabe Perezida.

Ati “Ejo bundi nabonye ibintu by’imbuga nkoranyambaga mbona abantu bavuga ko njyewe ntegura umukobwa wanjye kuzayobora igihugu, ariko njyewe uwanteguye ni nde? Mbanze mbabaze, njyewe uwanteguye ni inde? ntabwo nateguwe na data. Kandi mpora mbabwira ngo mwageze aho mukansezerera.”

Yakomeje avuga ko abana be ari Abanyarwanda nk’abandi bakwiye kubaho mu buzima busanzwe.

Ati “Kuri njyewe umuryango wanjye n’abana banjye ni Abanyarwanda nk’abandi bazabaho nk’uko bandi bose babayeho.”

Perezida Kagame yagaragaje ko adashobora kugira umuntu Perezida, ndetse yemeza ko n’uwo mukobwa bavuga ko ari gutegurira kuzaba Perezida, bishoboka ko yaba atanabishaka.

Ati “Ntabwo nagira umuntu perezida ntibibaho wenda na we ntanabishaka. Ni politiki yabo ikwiye kujya muri puberi gusa.”

Perezida Paul Kagame na Jeanette Kagame bafitanye abana bane barimo batatu b’abahungu n’umwe w’umukobwa.

Ivan Kagame yanze kwinjira mu gisirikare, yihebera ubucuruzi n’ishoramari

Capt Ian Kagame yafashe icyemezo cyo kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda

Bucura bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Sous- Lieutenant Brian Kagame (uri hagati) aherutse kwinjira muri RDF

Previous Post

Umuhanzi Kitoko warumaze imyaka 12 aba mu Bwongereza yagarutse gutura mu Rwanda

Next Post

Ngororero: Umusore w’imyaka 23 afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Next Post
Ngororero: Umusore w’imyaka 23 afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5

Ngororero: Umusore w'imyaka 23 afunzwe akekwaho gusambanya umwana w'imyaka 5

Please login to join discussion

Recommended

Uganda: Umusirikare yirashe abitewe n’uko Manchester United yatsinzwe na Arsenal

Uganda: Umusirikare yirashe abitewe n’uko Manchester United yatsinzwe na Arsenal

August 19, 2025
Umukozi ushinzwe abakozi mu bitaro bya Nyanza yasezeye ku kazi nyuma yo gushinjwa amakosa

Umukozi ushinzwe abakozi mu bitaro bya Nyanza yasezeye ku kazi nyuma yo gushinjwa amakosa

March 12, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In