• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Umuhanzi Kitoko warumaze imyaka 12 aba mu Bwongereza yagarutse gutura mu Rwanda

OMEGA BOY by OMEGA BOY
November 9, 2025
in IMYIDAGADURO
512 16
0
Umuhanzi Kitoko warumaze imyaka 12 aba mu Bwongereza yagarutse gutura mu Rwanda
731
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Kitoko Bibarwa, umuhanzi wamamaye cyane mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda, yageze i Kigali avuye mu Bwongereza aho yari amaze imyaka 12 atuye.

Uyu muhanzi uri mu bakanyujijeho cyane mu Rwanda yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo 2025.

You might also like

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

Kitoko yagiye mu Bwongereza ku wa 29 Werurwe 2013 ku mpamvu z’amasomo ya kaminuza.

Akigera i Kigali, yavuze ko nyuma y’iyo myaka yose ari mu mahanga, agiye gutangira ubuzima bushya mu Rwanda.

Yagize ati:” Narinkumbuye abantu, mu by’ukuri narinkumbuye n’amafunguro ntabonaga mu mahanga”.

Yavuze ko yagarutse mu Rwanda kuko hari ubuzima, nubwo abantu benshi bumva ko hanze haruta mu Rwanda.

Ati: “Kuba nje hano, nzi ibinzanye. Tujya hanze gushaka ubumenyi kugira ngo tuze tubukoreshe hano.”

Yashimangiye ko aje kuba mu Rwanda, ko ntacyo yibagiriwe mu mahanga; yungamo ko azajya ajyayo nk’abandi bose, ariko icyemezo ari ntakuka.

Ku gitaramo cyo ku wa 5 Ukuboza 2025, Kitoko azahuriramo na Davido, avuga ko yiteguye kuzatanga ibyishimo abicishije mu ndirimbo ze zirimo izakunzwe n’izindi.

Ati: “Nta bwoba mfite. Njye ku bwanjye ni ubwa mbere nzaba ninjiye muri BK Arena. Nta ndirimbo nshya nzaririmba, ariko nzatanga ibyishimo ndi umu old skul; abantu bazishima.”

Jean d’Amour Kamayire, Umuyobozi wa Rwanda Leather Association akaba ari we wateguye igikorwa cyo kwakira Kitoko, yavuze ko yishimiye kuba inshuti ye yasubiye gutura mu Rwanda.

Ati: “Twahuriye mu kwamamaza Umukuru w’Igihugu, dukomeza kuba inshuti, tumuhaye ikaze iwacu kandi ni ibyo kwishimira.”

Yongeyeho ko, nk’abatunganya impu, bateganya gukorana na Kitoko mu bijyanye n’akazi kabo ka buri munsi, kandi ko, nk’umuhanzi, hari byinshi bazakorana.

Mu Bwongereza, Kitoko ahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri South Bank University, mu bijyanye na Political Science (Politike).

Kitoko kandi yize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) muri London Metropolitan University, mu bijyanye na Peace, Conflict and Diplomacy.

Previous Post

Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ yabatijwe

Next Post

Perezida Paul Kagame yahishuye ko yifuzaga ko abana be b’abahungu baba Abasirikare umwe arabyanga agana ubucuruzi, akomoza no kubavuga ko ari gutegura umukobwa we ngo azabe Perezida

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we
IMYIDAGADURO

Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Umuhanzi Kirikou Akili ararembye
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

by OMEGA BOY
June 8, 2026
Kaminuza ya Harvest Christian yahaye Chris Brown impamyabumenyi y’ikirenga (PhD)
IMYIDAGADURO

Kaminuza ya Harvest Christian yahaye Chris Brown impamyabumenyi y’ikirenga (PhD)

by OMEGA BOY
May 24, 2026
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye ko iguhano cyahawe Djihad, K John n’abo bareganwa kigumaho
Amakuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye ko iguhano cyahawe Djihad, K John n’abo bareganwa kigumaho

by OMEGA BOY
May 19, 2026
Next Post
Perezida Paul Kagame yahishuye ko yifuzaga ko abana be b’abahungu baba Abasirikare umwe arabyanga agana ubucuruzi, akomoza no kubavuga ko ari gutegura umukobwa we ngo azabe Perezida

Perezida Paul Kagame yahishuye ko yifuzaga ko abana be b’abahungu baba Abasirikare umwe arabyanga agana ubucuruzi, akomoza no kubavuga ko ari gutegura umukobwa we ngo azabe Perezida

Please login to join discussion

Recommended

Urubanza rw’abarimo Barafinda na Muchoma rwashyizwe mu muhezo

Urukiko rwategetse ko Barafinda, Muchoma n’abo bareganwa bafungwa iminsi 30 y’agateganyo

February 25, 2026
Umunyamerika yatsindiye miliyari 1,8 z’amadolari muri tombora

Umunyamerika yatsindiye miliyari 1,8 z’amadolari muri tombora

December 28, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

June 12, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In