• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Burundi: Perezida yasimbutse urupfu abarinzi be barakomereka

OMEGA BOY by OMEGA BOY
November 17, 2025
in Amakuru
643 48
0
Burundi: Perezida yasimbutse urupfu abarinzi be barakomereka
957
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aherutse kurusimbuka ubwo yasuraga ikirombe cya Zahabu mu Ntara ya Bujumbura tariki ya 14 Ugushyingo 2025, igice kimwe kigasenyuka ndetse kigakomeretsa abarinzi be.

Uyu Mukuru w’Igihugu amaze iminsi ashyiraho abayobozi bo ku rwego rw’amakomini, anasura ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro hirya no hino mu gihugu.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Tariki ya 14 Ugushyingo, yasuye ikirombe cya Zahabu muri Komini Mugina nyuma yo gushyiraho umuyobozi wayo. Yari yambaye ‘botte’, gillet na casque, yitwikiriye umutaka kuko imvura yagwaga.

Mu mwanya Perezida Ndayishimiye yasuraga iki kirombe kiri ku musozi wa Mageyo, ikintu kiremereye cyaraturitse, Perezida Ndayishimiye n’abari bahari bose bitura hasi.

Abasirikare batatu bashinzwe umutekano wa hafi wa Perezida Ndayishimiye barakomeretse bikomeye, ariko we ntacyo yabaye. Bahise bajyanwa ku bitaro kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Hari abatekerezaga ko ari inkuba ariko Ambasaderi w’u Bufaransa mu Burundi, Sébastien Minot, yatangaje ko ibyabereye i Mageyo ari iturika risanzwe riba ku birombe byinshi, ashimira Imana ko Perezida Ndayishimiye yarokotse kuko hari benshi rihitana.

Uyu mudipolomate yagize ati “Iturika ryabaye mu ruzinduko rwa Bwana Evariste Ndayishimiye rirasanzwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kandi ryitwa ‘coup de grisou’. Ryaba ryarishe abantu 15.000 mu Bufaransa gusa. Imana ishimwe, Perezida yararusimbutse.”

‘Coup de grisou’ ibaho iyo imyuka yirundanyiriza mu birombe, cyane cyane gaz méthane, imaze kuba myinshi. Iturika rikomeye ribaho rishobora kubyara umuriro, rikaba ryatwika abantu bari hafi aho cyangwa rikabaheza umwuka.

Mu 1906, abacukuzi b’amabuye y’agaciro barenga 1000 muri Pas-de-Calais mu Bufaransa baturikanywe n’iyi myuka. Mbere yaho, sosiyete yayacukuraga yari yaraburiwe ko harimo imyuka myinshi ishobora guteza impanuka, ariko ntiyabiha agaciro.

Mu 1925, mu mujyi wa Dortmund mu Budage na ho habaye iturika ry’imyuka ubwo hacukurwaga nyiramugengeri. Ryishe abakozi 130.

Muri Bois du Cazier mu Bubiligi, na ho ’grisou’ yishe abacukuzi 262 bari biganjemo abimukira b’Abataliyani. Iyi mpanuka yabaye imbarutso yo gushyiraho amabwiriza menshi arengera abacukuzi.

Previous Post

RDC yageze mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Next Post

Umutoza wa Nigeria yashinje RDC kubatsinda ikoresheje amarozi

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Umutoza wa Nigeria yashinje RDC kubatsinda ikoresheje amarozi

Umutoza wa Nigeria yashinje RDC kubatsinda ikoresheje amarozi

Please login to join discussion

Recommended

Karongi: Umukobwa w’imyaka 21 arashakishwa nyuma yo gutema urutoki rwa Se wabo bapfa amafaranga

Karongi: Umukobwa w’imyaka 21 arashakishwa nyuma yo gutema urutoki rwa Se wabo bapfa amafaranga

September 22, 2025
90 DRC soldiers detained for deserting from combat

90 DRC soldiers detained for deserting from combat

February 14, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In