• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 76 waruvuye kunywa urwagwa ku ncuti ye yasanzwe mu mugezi yapfuye

OMEGA BOY by OMEGA BOY
November 18, 2025
in Amakuru
432 28
0
Nyamasheke: Umugabo afunzwe akekwaho kwiba ingurube
636
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Simbizi Sylvestre w’imyaka 76 wari utuye mu Mudugudu wa Gahisi, Akagari ka Gakenke, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke yasanzwe mu mugezi wa Nyirabanda yapfuye, avuye kunywa inzoga ku muvandimwe we witwa Nzabamwita Cyprien utuye mu Mudugudu wa Bwanama, Akagari ka Mutongo, Umurenge wa Cyato, uhana imbibi n’uwo yari atuyemo.

Umugore wa nyakwigendera, yavuze ko, ubusanzwe umugabo we n’uriya muvandimwe we, iyo umwe yahishije urwagwa undi ajya kunywayo akaba yaragiye kugasoma ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo 2025, ntiyagaruka.

You might also like

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Ati: “Nzamwita yatubwiye ko batandukanye mu ma saa cyenda z’igicamunsi, abona umugabo wanjye atashye ariko ntiyageze hano mu rugo. Twabonye adatashye tugira ngo akayoga kamuganje ararayo yanga gutaha yasinze ngo ataba yanagirira ibibazo mu nzira.’’

Yongeraho ati: “Bukeye ku Cyumweru ku wa 16 Ugushyingo na bwo bwira tutamubonye dutangira kugira amakenga duhamagara Nzamwita tumubaza niba baba bakiri kumwe, araduhakanira, avuga ko umunsi yamugezeho ari wo yanatashyeho.”

Yabimenyesheje Mudugudu asaba abaturage kubafasha gushakisha, bazinduka bamushakisha ku wa Mbere tariki ya 17 Ugushyingo,basanga aryamye mu mugezi wa Nyirabanda yapfuye.

Umuturanyi w’uyu muryango uvuga ko bakeka ko mu gutaha akayoga kamugezemo yashatse guca inzira ya hafi, yakwambuka ikiraro gihari akanyerera ku duti twacyo akagwa mu mugezi.

Ati: “Ku mugezi wa Nyirabanda hari ikiraro kitakinyurwaho n’abaturage benshi kuko hari mu manegeka barahimurwa. Hari ikiraro kinyurwaho n’abajya banava mu Mirenge ya Cyato na Rangiro bahanyura nta kibazo.

Iyo imvura yabaye nyinshi umugezi uruzura uhanyuze akaba yanyerera kuri utwo duti akagwamo. Ni byo dukeka byabaye kuri uriya musaza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro Mutesa Claude, yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, avuga ko bagiye kwifashisha inzobere mu by’ibiraro, hakarebwa niba cyakurwaho cyangwa kikubakwa neza.

Ati: “Hagati aho turasaba abaturage kudapfa kuhanyura cyane cyane imvura ihise kuko uduti tukiriho tuba tunyerera cyane n’umugezi wuzuye ku buryo byateza impanuka byoroshye.
Tugiye kureba niba twakihakura kuko n’ubundi nta baturage bakihatuye, abashaka kwambuka bagaca ku cyiza gihari, cyangwa niba cyakubakwa neza kigakomeza gukoreshwa.”

Previous Post

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwongeye gusubika isomwa ry’urubanza ruregwamo umugabo ukekwaho kuriganya abantu agera kuri Miliyoni 10$

Next Post

AG Promoter na Micky bagiye gusezerana imbere y’amategeko

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Next Post
AG Promoter na Micky bagiye gusezerana imbere y’amategeko

AG Promoter na Micky bagiye gusezerana imbere y'amategeko

Please login to join discussion

Recommended

Ruhango: Ibisambo bibiri byagiye kwiba ihene kimwe kihasiga ubuzima

Ruhango: Umugabo yishe umugore we amukubise umuhini mu mutwe

June 2, 2026
Nyamasheke: Umugabo afunzwe akekwaho kwiba ingurube

Nyamasheke: Umugabo afunzwe akekwaho kwiba ingurube

August 18, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In