Umusore wo mu Karere ka Huye w’imyaka 25, yasanzwe mu giti ari mu mugozi yapfuye, hakekwa ko yaba yishwe akamanikwamo.
Iyi nkuru yatangiye kumenyekana mu gitondo cyo ku wa 19 Ugushyingo 2025, mu kagari ka Mpare, Umurenge wa Tumba, ho mu Karere ka Huye, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri, ubwo abari batangiye kujya mu mirimo babonaga nyakwigendera ari kunagana mu giti yapfuye.
Amakuru yatanzwe n’abaturage bamubonye avuga ko uyu musore yari asanzwe acuruza amasambusa muri santere ya Dansingi, akaba nta muntu bajyaga bagirana amakimbirane haba mu rugo no mu baturanyi, ibyo baheraho bavuga ko yaba yishwe, aho kwiyahura.
Umwe muri bo ati “Aha i Mpare haba inzoga zitwa dundubwonko abantu benshi bazinyweye batakaza ubumuntu, kwica umuntu bikaba nta kintu bibawiye. Birashoboka ko ari bo bamwishe bakaza kumumanika.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yatangaje ko bakimara kubona amakuru y’abaturage n’inzego z’ibanze bahise batabara, bafata umurambo wa nyakwigendera bawujyana ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), gukorerwa isuzuma.
Ati “Amakuru y’ibanze aragaragaza ko nta makimbirane yagiranaga n’umuryango we, dutegereje ko iperereza rigira amakuru ku cyaba cyamwishe.’’
CIP Kamanzi, yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera, anawizeza ko hagiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo bazabone ubutabera bunoze ku muntu wabo binyuze mu iperereza ryimbitse rizakorwa, anasaba uwaba afite icyo azi ku by’uru rupfu wese guha amakuru inzego zibishinzwe kugira ngo iperereza ryihute.














