• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Rusizi: Umusore w’imyaka 19 arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo kwica ‘icyondi’ cyo muri Nyungwe

OMEGA BOY by OMEGA BOY
November 28, 2025
in Amakuru
478 5
0
Rusizi: Umusore w’imyaka 19 arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo kwica ‘icyondi’ cyo muri Nyungwe
668
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore witwa Sindayigaya Evariste uri mu kigero cy’imyaka 19 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Muhiza, Akagari ka Nyamuzi, Umurenge wa Bweyeye, Akarere ka Rusizi, arashakishwa n’ubuyobozi bw’Umurenge n’inzego z’umutekano zihakorera akekwaho kwica icyondi cyo muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe akoresheje imbwa.

Umwe mu barinzi ba Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ku gice cy’Umurenge wa Bweyeye, yavuze uko uwo musore yishe icyo cyondi.

You might also like

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Ati: “Yakibonye gitembera ku mukandara wa nyungwe mu cyanya gikomye, kiri cyonyine afata imbwa ajya kucyica. Abana 3 biga ku ishuri ribanza rya Nyamuzi baramukurikira. Akigezeho cyabonye gisumbirijwe kirataka cyane, imbwa igiye kugifata kiyishwaratura mu nda, imbwa igifata mu mugongo iragikomeza uwo musore ahita acyica.’’

Akomeza agira ati: “Abo bana bahise batabaza, abaturanyi bari hafi aho baratabara umusore arabacika nubu aracyashakishwa. Imbwa yo abo bana bayifashe. Twabimenyesheje abadukuriye icyondi baraza barakijyana kuko iyo bigenze bityo bajya kugihamba aho abaturage batagitaburura ngo bakirye.’’

Avuga ko hahise haba inama n’abaturage, hafatwa umwanzuro ko abo bana bajyanwa ku biro by’Akagari ka Nyamuzi bakaganirizwa, kuko iyo bahita batanga amakuru aho gukomeza kumukurikira gusa bashungera kandi babona afite umugambi wo kucyica, cyari gutabarwa ntacyice.

Ati: “Nubwo ubukangurambaga buhoraho abaturage baganirizwa ku burenganzira bwa ziriya nyamaswa n’abanyeshuri bakabukangurirwa, hari bamwe muri bo basa n’abatarabyumva neza, cyane cyane nk’abo bana bamukurikiye bashungera aho gutanga amakuru. Twasanze ari ngombwa ko baganirizwa ubutaha ntibazongere guha icyuho umugizi wa nabi nkuwo.’’

Umuturage wo mu Mudugudu wa Muhiza we avuga ko nyuma yo kongera kuganirizwa, basabye imbabazi ku byakozwe n’uyu musore n’uburangare abo bana babigizemo ntibatangire amakuru ku gihe bigatuma ubuzima bwa kiriya cyondi buhatakarira.

Ati: “Bongeye kutwibutsa imibanire myiza na ziriya nyamaswa, cyane cyane ko icyondi cyo kitananduranya, nta n’ibyo cyangiza cyane nk’ibitera, ko kugisanga aho cyibereye ukacyica ari ukugihohotera bikabije,binahanwa n’abategeko. Twabyumvise,dusaba imbabazi,twiyemeza kubwira abana bacu kutazongera gukora ikosa ryo kurebera uwangiza pariki n’ibiyirimo.’’

Baniyemeje uruhare rwabo mu gushakisha uriya musore kugeza abonetse akabihanirwa, kujya batangira amakuru ku gihe igihe cyose babonye ufite imigambi mibi nk’iyo yo kwangiza inyamaswa zo muri pariki cyangwa gukora ibindi bikorwa biyibangamira.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Rwango Jean de Dieu, yongeye kubwira abaturage ko kizira kikaziririzwa kwangiza Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’ibiyirimo, ko uwo musore agishakishwa ngo abiryozwe.

Ati: “Turongera kwibutsa abaturage ko kizira kikaziririzwa kujya muri Pariki ya Nyungwe kugira icyo uyikoramo utari umukozi wayo cyangwa inzego z’umutekano. Birinde kwishoramo kujya guhingamo, guhakura, kuritwika cyangwa kwangiza inyamaswa n’ibimera birimo.’’

Avuga ko kubera ingamba zikaze zafashwe n’ubuyobozi bw’Umurenge bufatanyije n’ubwa Pariki, inzego z’umutekano zihakorera n’abaturage,ibikorwa nk’ibi byo kwica inyamaswa bizacika.

Previous Post

Umukinnyi wa Filime, Captain Regis na Queen bagiye kurushinga

Next Post

Perezida Paul Kagame azahurira na Félix Tshisekedi i Washington mu Cyumweru gitaha

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Next Post
Perezida Paul Kagame azahurira na Félix Tshisekedi i Washington mu Cyumweru gitaha

Perezida Paul Kagame azahurira na Félix Tshisekedi i Washington mu Cyumweru gitaha

Please login to join discussion

Recommended

Abakozi batatu ba kaminuza iri muzikomeye muri Uganda bapfiriye mu mpanuka

Abakozi batatu ba kaminuza iri muzikomeye muri Uganda bapfiriye mu mpanuka

September 28, 2025
Nyabihu:Umusore yaburiwe irengero ku munsi w’ubukwe bwe

Nyabihu:Umusore yaburiwe irengero ku munsi w’ubukwe bwe

May 2, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In