Umwarimu wo mu Karere ka Gatsibo wigishaga mu mashuri abanza, yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye.
Amakuru ko umwarimu witwa Justin Hakizimana wigishaga ku ishuri ribanza rya EAR yasanzwe mu mugozi yapfuye.
Ririya shuri riherereye mu kagari ka Taba, mu murenge wa Muhura mu karere ka Gatsibo.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko mu gihe cya saa mbiri za mu gitondo (08h00 a.m) Polisi yahawe amakuru ko hari umuntu wikingiranye mu nzu.
Bahageze babaza uwari acumbikiye nyakwigendera, ababwira ko ari umwarimu wari asanzwe abyuka akajya mu kazi, ariko noneho bitabaye.
Polisi n’inzego z’ibanze na bo bakomanze ntihagira ucyingura, bafata icyemezo urwo rugi ruricwa bageze mu nzu imbere basanga umwarimu amanitse mu mugozi yapfuye.
Abaturage batuye muri kariya gace bavuga ko nta mpamvu izwi yaba yatumye uriya mwarimu w’imyaka 49 y’amavuko yiyahura, kuko taliki ya 30/11/2025 abantu bose yari afitiye amadeni yarabishyuye.
Hari n’abandi ngo yabwiraga ameze nk’ubasezera ariko mu marenga, adatobora ngo abivuge neza.
Umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Kiziguro ngo ukorerwe isuzuma iperereza rikaba rikomeje.
Polisi irasaba abaturage niba hari ibyo bafite by’ibibazo, ko igisubizo atari ukwiyahura ahubwo bajya begera ubuyobozi bakabagira inama.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



