Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza yagize Fred Hategekimana Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba mu gihe Jules Higiro yagizwe Umuyobozi wungirije w’agateganyo.
Aba bayobozi bombi bahawe inshingano zo kuyobora Akarere ka Kayonza nyuma y’aho Komite Nyobozi yose ihagaritswe mu nshingano kuva ku Cyumweru tariki 07 Ukuboza 2025.
Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza yatangaje ko bahagaritswe mu nshingano kubera impamvu z’uko batujuje inshingano zabo uko bikwiye nyuma y’ubusesenguzi bw’Inama Njyanama.
Abayobozi bombi bagiye kuyobora Akarere ka Kayonza by’agateganyo mu gihe hategurwa amatora yo gusimbura azaba mu gihe kiri imbere.















