Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi umusore w’imyaka 20 wagaragaye mu mashusho kuri TikTok atera ubwoba Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba.
Ukekwa yitwa Ivan Musana. Yifashe amashusho yambaye impuzankano y’igirikare cya Uganda by’umwihariko ikoti ry’imvura avuga amagambo arimo gushishikariza urwango n’ibikorwa bibi.
Mu magambo ye Musana yasabye Museveni kuzinga ibye byose agashaka inzira imusohora muri Uganda, yongeraho ko amasasu Museveni akunze gukangisha na we ashobora kumugeraho.
Yakomeje atera ubwoba ko atazababarira Perezida Museveni n’umuhungu we mu gihe bazaba bafashwe.
Ati “Ndashaka kuburira Museveni ko ukwiye gupakira ibyawe byose ugashaka inzira igusohora. Amasasu uhora uteramo urwenya…ugomba kumenya ko ashobora kugufata nawe.”
Yakomeje ati “Niba muri abanyabwenge wowe n’umuhungu wawe, ndababuriye ko nta mbabazi zizabaho nimuramuka mufashwe. Turi abasirikare b’igihugu kandi mushobora gutekereza ko turi ku ruhande rwanyu ariko Bobi Wine ni we perezida wacu.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Racheal Kawala, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uwo Musana nubwo yari yambaye impuzankano ya gisirikare atari umusirikare wa UPDF.
Yavuze ko uwo Musana yigaragaje nk’umusirikare wa UPDF ubwo yafataga ayo mashusho yaje gushyirwa ku rubuga rwa TikTok.
Polisi yatangaje ko Musana yafatiwe mu Karere ka Bukedea mbere yo kujyanwa kuri Stasiyo ya Polisi ya Kawempe aho afungiwe mu gihe iperereza rigikomeje.
Kawala yavuze ko dosiye izahita yoherezwa mu biro by’Umushinjacyaha. Yaburiye abaturage kwirinda gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga by’umwihariko mu gihe igihugu gisatira amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuri 15 Mutarama 2026.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



