Habumuremyi Jean Bosco utuye mu Karere ka Burere Umurenge wa Nemba Akagali ka Rushaka Umudugudu wa cyavo arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo kwica umugore we agahita atoroka.
Amakuru atangwa n’abaturage baturanye n’uyu muryango avuga ko uyu mugabo yishe umugore we tariki 21 Mutarama 2026 amukubise umwuko na ‘Ferabeto’ amugira intere, bamujyanye Kwa muganga apfirayo.
Umwe muri aba baturage yagize ati:”Bamukubise umwuko munini baranawufotoye n’aka Ferabeto, RIB hari n’indi myenda yakuye munsi y’igitanda irimo amaraso.”
Aba baturage bakomeza bavuga ko uyu muryango warusanzwe ubana mu makimbirane Kuko uyu mugabo yajyaga azana abandi bagore muri urwo rugo.
Umwe mu bakundaga kuganira na Nyakwigendera yagize ati:”Amakimbirane yabo kubera ko twaganiraga yarambwiraga ngo ‘hari n’igihe azana umugore mu rugo nkaceceka, ubu n’ubwo nasasa hasi naryama umugabo arananiye’.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru IP Ngirabakunzi Ignace yahamije ko Koko aya makuru bayamenye.
Ati:” Aya makuru twayamenye tuyabwiwe n’abaturanyi, Aho badutabaje batubwira ko hari umugabo uri guhohotora umugore we, uwo mugore bihutiye kumujyana Kwa muganga ariko aza kwitaba Imana yageze kwa muganga. Mu gihe ukekwaho icyaha we yahise atoroka ubu aracyashakishwa.”
Akomeza avuga ko uyu muryango warusanzwe ubana mu makimbirane ashingiye ku businzi asaba abaturage kwirinda ubusinzi Kuko ariyo ntandaro y’amakimbirane.
Ati:” Amakuru y’ibanze twahawe n’abaturanyi batubwiye ko uyu muryango warumaze iminsi ubanye mu makimbirane ashingiye ku businzi, icyo bivuze n’uko twese dukwiye kwirinda ubusinzi Kuko usanga ariyo ntandaro y’ibindi byaha Kandi bukagira ingaruka ku mibanire y’abantu.”
Uwakoze icyaha aracyashakishwa mu gihe umurambo wa Nyakwigendera wo washyinguwe kuri uyu wa 21 Mutarama 2026.
Nyakwigendera Nyirahagenimana Jeannette yarari mu kigero cy’imyaka 30.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



