Polisi ya Uganda iri gukora iperereza ku rupfu rw’abantu babiri bishwe mu buryo bw’ubugome muri Dave Hotel and Suites iherereye muri Zone ya Mbubi, Paruwasi ya Lungujja, mu Mujyi wa Kampala. Ibi byabaye mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki ya 7 Gashyantare 2026.
Abitabye Imana ni Asasira Shivani w’imyaka 30, wari ushinzwe kuyobora iyo hoteli, hamwe na Musinguzi Lawrence w’imyaka 27, wari umuzamu wayo.
Amakuru atangwa na Polisi agaragaza ko iperereza ry’ibanze ryerekanye ko ahagana saa yine z’igitondo, nyiri hoteli yahamagawe na Asasira Shivani amumenyesha ko umuzamu atari ahari ndetse telefoni ye ititabwaga. Nyuma, ahagana saa 11h30 za mu gitondo, nyiri hoteli yongeye kugerageza kuvugana n’uwo muyobozi wa hoteli ariko asanga na telefoni ye itari ku murongo.
Nyuma yo kubura amakuru y’abakozi be, nyiri hoteli yagiye kuhasura ahagana saa cyenda, ahageze asanga bombi bapfuye bari mu byumba bitandukanye.
Polisi yatangaje ko imibiri y’abishwe yagaragazaga ibikomere byatewe n’intwaro ikomeretsa, bikekwa ko ari icyuma. Byongeye kandi, imodoka ya hoteli yo mu bwoko bwa Toyota Harrier y’ibara ry’umweru ifite purake UBH 633M nayo yabuze, bikaba bikekwa ko yaba yibwe n’abakekwaho ubu bwicanyi.
Imirambo y’abishwe yajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Mulago kugira ngo hakorwe isuzuma rigamije kumenya neza icyateye urupfu rwabo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, SP Rachel Kawala, yemeje aya makuru, avuga ko iperereza rigikomeje hagamijwe kumenya no gufata abakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi.
Polisi kandi yasabye abaturage bose baba bafite amakuru yafasha iperereza kuyageza ku nzego z’umutekano zibegereye.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



