Mu gihe isi igenda irushaho kuganira ku matsinda akorera mu ibanga, izina ‘Illuminati’ rikomeje kumvikana cyane mu nkuru zicicikana ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko ari imbaraga z’umwijima ziyoboye Isi mu buryo butazwi. Ese ibi ni ukuri, cyangwa ni inkuru zishingiye ku myumvire n’amarangamutima?.
Amateka agaragaza ko ‘Illuminati’ ari itsinda ryashinzwe mu mwaka wa 1776 mu gihugu cy’u Budage na Adam Weishaupt, wari umwarimu wa filozofiya. Icyo gihe iri tsinda ryari rifite intego zo guteza imbere ubumenyi, ubwisanzure mu mitekerereze no kurwanya ubutegetsi bw’igitugu n’imyemerere idafite gihamya ishingiye ku bitekerezo bya siyansi.
Nubwo ryatangiranye izo ntego, nyuma y’imyaka mike, ubutegetsi bwo mu gace ka Bavaria bwaje kurihagarika mu 1785, burishinja gukorera mu ibanga no gushaka kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu.
Mu myaka yakurikiyeho, izina “Illuminati” ryakomeje kugaruka mu nkuru zitandukanye zivuga ko hari itsinda rikomeye ry’abantu bake cyane bafite ubukire n’ububasha, bashinjwa kugenzura ubukungu bw’Isi, guteza intambara, ndetse no kugena icyerekezo cya politiki mpuzamahanga. Hari n’abemeza ko rifite aho rihuriye n’imbaraga z’umwijima cyangwa amasezerano y’ibanga.

Icyakora, abashakashatsi mu mateka n’abahanga mu bya siyansi bagaragaza ko nta bimenyetso bifatika byigeze biboneka byemeza ko hari itsinda nk’iryo riyoboye isi muri iki gihe. Benshi mu bemeza ko Illuminati ikibaho bashingira ku bimenyetso nk’“ijisho riri muri piramide” rigaragara ku ifaranga rya rimwe ry’amadolari ya Amerika, nyamara abahanga bagasobanura ko ari ikimenyetso cy’amateka kizwi nka ‘Eye of Providence’, cyakoreshejwe kugaragaza ijisho ry’uburinzi cyangwa iyobokamana.
Impuguke zemeza ko akenshi abantu bashaka ibisobanuro by’ibintu bikomeye bibera ku isi, nk’intambara, ubusumbane mu bukungu cyangwa iterambere ryihuse ry’abantu bamwe, bigatuma bibwira ko hari amatsinda akorera mu ibanga abyihishe inyuma.
Nubwo Illuminati yabayeho nk’itsinda ry’amateka mu Budage, ibyo kuvuga ko ari imbaraga z’umwijima zikomeje kuyobora isi muri iki gihe bikomeje kubura ibimenyetso byemewe n’ubushakashatsi.














