• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

U Bushinwa bwazamuye imisoro ku dukingirizo mu rwego rwo kugirango abantu babyare cyane

OMEGA BOY by OMEGA BOY
January 1, 2026
in Amakuru
466 25
0
U Bushinwa bwazamuye imisoro ku dukingirizo mu rwego rwo kugirango abantu babyare cyane
679
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

U Bushinwa bwazamuye imisoro ku bifasha mu kuboneza urubyaro umusoro nk’udukingirizo, ibinini bigezwa kuri 13%, mu gihe umusoro wa serivisi zo kwita ku bana umusoro wakuweho mu rwego rwo kongera umubare w’abana bavuka.

Izi mpinduka mu by’imisoro zatangajwe mu mpera z’umwaka wa 2025, zihindura bimwe mu byari byarashyizweho kuva mu 1994 ubwo u Bushinwa bwashyiragaho politiki yo kubyara umwana umwe.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Ni impinduka zakuyeho kandi umusoro ku nyongeragaciro kuri serivisi zijyanye n’ubukwe no kwita ku bageze mu zabukuru, mu rwego rwo gushyigikira gahunda irimo kongera ikiruhuko cy’ababyeyi no gutanga amafaranga y’ingoboka.

Ibi byose u Bushinwa buri kubikorwa mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abaturage bakuze bari kuba benshi kurusha abavuka, binyuze mu gushishikariza abato gushaka n’abashakanye gukomeza kubyara.

Bamwe mu baturage bavuze ko kongera umusoro ku dukingirizo n’ibindi bikoresho byo kuboneza urubyaro biteje impungenge ku bwiyongere bw’inda zitategenyijwe na Virusi itera Sida ndetse bavuga ko bitari ngombwa ko umusoro wabyo wongerwa kugirango abantu babyare.

Daniel Luo w’imyaka 36 utuye mu Ntara ya Henan yavuze adahangayikishijwe n’izamuka ry’umusoro rya 13% agira ati “Mfite umwana umwe, kandi sinshaka abandi. Agasanduku k’udukingirizo gashobora kongeraho Ama-Yuan 5 cyangwa 10, ntikarenze 20, mu mwaka ni amafaranga make umuntu ashobora kwishyura.”

Inzobere mu bijyanye n’ubwiyongere bw’abaturage wo muri University of Wisconsin-Madison, Yi Fuxian, yavuze ko kwibwira ko umusoro ku dukingirizo uzongera umubare w’abana ari ukwibeshya yemeza ko u Bushinwa bushaka gukusanya imisoro aho bishoboka hose mu gihe ihanganye n’ibibazo by’ubukungu.

U Bushinwa buri mu bihugu bihenze cyane kurera umwana, nk’uko raporo yo mu 2024 y’Ikigo YuWa Population Research Institute cy’i Beijing ibigaragaza.

Ibyo biterwa n’amafaranga y’ishuri n’imbogamizi abagore bahura na zo mu guhuza akazi no kurera n’ibindi .

Imibare igaragaza ko umubare w’abaturage wagabanutse mu myaka itatu ikurikirana aho mu 2024 havutse abana miliyoni 9,5 gusa.

Ibi ni hafi kimwe cya kabiri cy’abavukaga mu myaka icumi ishize, ubwo u Bushinwa bwatangiraga koroshya amategeko yo kubyara umwana umwe.

Previous Post

Mali na Burkina Faso byihimuye kuri Amerika

Next Post

Umunyamakuru Taikun ukorera RadioTV10 yatawe muri yombi

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Umunyamakuru Taikun ukorera RadioTV10 yatawe muri yombi

Umunyamakuru Taikun ukorera RadioTV10 yatawe muri yombi

Please login to join discussion

Recommended

Umwuzukuru wa Museveni yakoze ubukwe

Umwuzukuru wa Museveni yakoze ubukwe

May 3, 2026
Patrick, Karadiyo and Étienne to went to Europe

Patrick, Karadiyo and Étienne to went to Europe

March 27, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In