Mu gihugu cy’ u Burundi hamaze iminsi havugwa inkuru z’abantu biba imyanya y’ibanga y’abagabo ndetse n’amabere y’abagore ku buryo hari batangiye gukwirakwiza uburyo bwo kwirinda.
Nubwo ibi bivugwa Leta y’u Burundi yo yahakanye iby’aya makuru avuga ko muri iki gihugu hamaze iminsi hagaragara ubujura bw’imyanya y’ibanga y’abagabo n’amabere y’abagore.
Kuri ubu abantu 11 bakwirakwije inkuru zitari zo kuri ubwo bujura bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.
Aya makuru y’ubujura bw’imyanya y’ibanga yatangiye kuvugwa muri iki cyumweru, ndetse ku mbuga nkoranyambaga hagiye hakwirakwizwa amashusho y’abantu byavugwaga ko bibwe biriya bice.Muri ayo mashusho benshi bavugaga ko ibyo bari basanganwe bihinduka bito cyane.
Hirya no hino Kandi hari abantu bambaye ibikwasi ku bice by’umubiri birimo amaboko n’amaguru bakavuga ko babikoze mu uburyo bwo guhangana na buriya bujura bw’imyanya y’ibanga.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Burundi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe yatangaje ko ibya buriya bujura ari ibinyoma.
Yakomeje ivuga ko abantu 11 bamaze iminsi babikwirakwiza bamaze gutabwa muri yombi.
Iyi Minisiteri yanditse ubutumwa bwayo igaragaza ko nta muntu n’umwe uratakaza umwanya we w’ibanga cyangwa amabere ye ngo bigabanuke bitewe no gukorwaho n’undi muntu mu Burundi.
Igipolisi cy’i Burundi cyatangaje ko cyamaze gutangiza iperereza kugira ngo hemenyekane aho ibihuha by’ubujura bw’imyanya y’ibanga bwaturutse.
Ibice bivugwa ko bikorwa hifashishijwe imbara zidasanzwe bimaze iminsi binavugaa mu mijyi ya Uvira, Kalemie na Kolwezi.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



