Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishirije mu ruhame abantu batatu barimo ukekwaho kwica umwana we w’imyaka itatu n’umugore we, mu gihe undi akekwaho kwica uwo bashakanye amuteye icyuma mu nda, ubushinjacyaha bubasabira gufungwa burundu.
Izi manza ebyiri zabaye ku wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe 2026 zibera mu Kagari ka Bujyujyu mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana mu Nteko y’abaturage yitabiriwe n’abaturage benshi.
Urubanza rwa mbere ruregwamo Nyirahabiyaremye Agnes na Mugenzi Joseph, baregwa ubufatanyacyaha mu kwica Habufite Jean Pierre tariki ya 31 Mutarama 2026. Uyu mugabo akaba yari asanzwe yarashakanye n’uwo mugore wamwishe amuteye icyuma mu nda.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Nyirahabimana yishe umugabo we amuteye icyuma mu nda, nyuma yo kubigirwamo inama na Mugenzi Joseph wamubwiraga ko namara kumwica bazahita bibanira. Bwamusabiye gufungwa burundu bitewe n’uburemere bw’icyaha yakoze cyo kuvutsa ubuzima umugabo we.
Nyirahabimana yemereye urukiko ko yishe umugabo we ndetse anagaragaza uburyo yabikoze nyuma y’uko yari avuye mu kabari agataha bakabanza gutongana nyuma bakarwana akamutera icyuma mu nda. Yasabye urukiko ko nibura rwamuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri anasaba imbabazi abaturage.
Mugenzi Joseph watanze amafaranga 500 yaguzwe icyuma cyatewe nyakwigendera, yasabiwe gufungwa imyaka 25 bitewe nuko yari icyitso mu gusenya umuryango, akaba n’umwe mu bacuze umugambi wo kwica umuntu.
Uyu mugabo yahakanye ibyaha byose aregwa asaba ubushinjacyaha kugaragaza ibimenyetso bifatika bitarimo uwo bakoranye icyaha wabimushinjaga.
Urubanza rwa Kabiri rwaburanishijwe ni ururegwagamo Karamage Jean Claude ukekwaho kwica umugore bari barashakanye ndetse n’umwana wabo w’imyaka itatu. Iki cyaha yagikoze tariki ya 12 Gashyantare 2026.
Karamage yemereye urukiko ko ari we wiyiciye umugore n’umwana aho yabakubise isuka mu mutwe kuri buri umwe ndetse anagira uruhare mu kwishyikiriza inzego z’umutekano. Uyu mugabo yavuze ko impamvu yishe umugore we yaturutse ku mafaranga ibihumbi 500 Frw yari yahaye umugore we ngo ayongere mu bucuruzi yakoraga.
Nyuma ngo yamwatsemo ibihumbi 100 Frw, abonye atinze kuyakoresha icyo yayamuhereye arayamwaka undi arayamwima, kuva ubwo ngo mu rugo rwabo hatangiye kuzamo amakimbirane kugeza ubwo amwiciye.
Ubushinjacyaha na we bwamusabiye igifungo cya burundu bitewe n’uko yishe abantu babiri akabavutsa ubuzima. Uyu mugabo yafashe ijambo asaba urukiko kugabanyirizwa ibihano ndetse no gusubikirwa igifungo.
Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwanzuye ko umwanzuro uzasomerwa mu ruhame ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026 saa Sita z’amanywa, aho urubanza rwabereye.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



