Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) twatangaje ko rwatangiye iperereza ku rupfu rwa Irakoze Angelo w’imyaka 20 na Ingabire Samanta w’imyaka 19, bikekwa ko bapfuye ku wa 23 Werurwe 2026, isaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitondera amakuru atizewe kuko ashobora kubangamira iperereza.
Ku wa 24 Werurwe 2026 ni bwo hamenyekanye amakuru y’umuhungu wigaga muri Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubunenyingiro, Ishami rya Tumba mu Karere ka Rulindo yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo amanitse mu nzitiramibu yapfuye n’umukobwa aryamye hasi na we yapfuye.
Uwo muhungu yigaga mu mwaka wa mbere w’ibijyanye na ‘Information Technology’ muri RP Tumba College.
RIB yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko hakekwa ko Irakoze Angelo yaba yarishe Ingabire Samanta, nyuma akaza kwiyahura.
Iti “Impamvu yaba yarateye iki gikorwa ntiramenyekana, kandi iperereza rirakomeje.”
RIB yasabye abaturage cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga, kwirinda gukwirakwiza amakuru atizewe cyangwa adafitiwe gihamya ku mpamvu zateye uru rupfu, kuko bishobora kubangamira iperereza rikomeje.
Urwego rw’Ubugenzacyaha kandi rwihanganishije imiryango ya Ingabire na Irakoze.
Meya w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yahamije makuru y’urupfu rw’uwo munyeshuri wa RP Tumba College ndetse n’uwari wamusuye.
Ati “Byabereye mu rugo rw’umuntu wari ufite inzu zikodeshwa uwo muhungu yabagamo. Twasanze uwo musore wari ufite imyaka 20 ari mu mugozi w’inzitiramibu yapfuye n’umukobwa agaramye ku buriri yapfuye. Inzego zibishinzwe zinjiye mu kibazo ziri kwegeranya ibimenyetso ngo hamenyekane neza andi makuru.”
Meya Mukanyirigira yongeyeho ko bikekwa ko uwo musore ari we wishe uwo mukobwa na we yarangiza akiyahura kuko ngo hari ubutumwa bwo kuri telefone yoherereje iwabo w’umukobwa ababwira ko amaze kumwica ngo yongeraho n’aho bazasanga umurambo we.
Uwo muyobozi yaboneyeho gusaba ababyeyi kujya bita ku bana babo bakagirana ubucuti ku buryo baganira byose kuko uwo mukobwa basanze yari yavuye iwabo agiye mu Mujyi wa Kigali kureba aho azakorera imenyerezamwuga ariko aza no kujya i Rulindo batabizi.














