Hashingiwe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kiramenyesha abanyeshuri, abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu miryango yabo gutangira Ikiruhuko kuva tariki ya 31/03/2026 kugeza ku ya 03/04/2026.
Gahunda y’ingendo iteye mu buryo bukurikira hagendewe ku karere ishuri abana bigamo riherereyemo:

ICYITONDERWA:
• Amashuri arasabwa kubahiriza gahunda y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare. Abanyeshuri barasabwa gutaha bambaye umwambaro w’ishuri.
Ababyeyi baributswa guha abana babo amafaranga y’urugendo.
• Abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge barasabwa gukurikirana iki gikorwa bibutsa amashuri kubahiriza gahunda y’ingendo.
Abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi bahanyura berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri “KIGALI PELE STADIUM” i Nyamirambo.
Nyuma ya saa cyenda (15h00) z’amanywa sitade izajya iba ifunze. Nta munyeshuri wemerewe kuza nyuma y’iyo saha.

![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)




