Umunyamakuru wa Isibo Radio, Niyigaba Clement uzwi nka ‘DC Clement’, yatawe muri yombi, ni nyuma y’ikibazo cy’imyubakire yagaragaje cyavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa bwe, DC Clement yavuze ko yahuye n’akarengane, ashinja ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo gutegeka ko inyubako isenywa nta nteguza ndetse atahawe umwanya wo kwisobanura.
Yagize ati: “Umusore w’imyaka 29 agakora ibishoboka byose ngo afashe Leta gukemura bimwe mu bibazo aho kugira ngo Leta imufashe ahubwo ikamusenyera…”
Yakomeje asobanura ko mu 2024 batangiye ishuri rifite abanyeshuri 50, rikaza kugera ku barenga 180 mu 2025, ndetse ko basabwe gukomeza kwagura ibikorwa nyuma y’isuzuma ryakozwe n’inzego zibishinzwe.
Gusa, mu gusubiza kuri ibi byose, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine, yagaragaje ko ikibazo gishingiye ku kutubahiriza ibisabwa mu byangombwa byo kubaka.
Yasobanuye ko uwubakaga yari yahawe uruhushya rwo kuvugurura inzu ishaje, ariko aho kuyisana akayihinduramo inyubako nshya itari yemewe, ndetse ko hubatswe n’inyubako z’ishuri zidafite ibyangombwa.
Ati: “Ntabwo byemewe kubaka ishuri nta ruhushya. Iyo umuntu atubahirije ibisabwa, ahanishwa gukuraho ibyo yubatse.”
Yanongeyeho ko ahubatse ari mu gace kagenewe ubuhinzi ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, bityo hatemerewe inyubako z’igihe kirekire.
Umujyi wa Kigali wasabye abaturage bose gukurikiza amategeko agenga imyubakire, birinda ibihano n’ibihombo, unibutsa ko hubatswe uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha gutahura inyubako zubatswe mu buryo butemewe.
Kugeza ubu nta rwego ruragira icyo rutangaza ku ifungwa rya Niyigaba Clement.
Isoko: Inyarwanda


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



