Mu Karere ka Rutsiro, umusore w’imyaka 21 yitabye Imana azize inkuba yamukubise mu ijoro rishyira ku wa 30 Mata 2026, ubwo yari aryamye iwe mu rugo.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rukondo, Akagari ka Kageyo, mu Murenge wa Mukura, aho bivugwa ko inkuba yamusanze mu nzu arimo aryamye igahita imuhitana
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yemeje aya makuru, avuga ko muri iyi minsi muri aka gace hagaragara inkuba nyinshi bityo abaturage bagomba gukaza ingamba zo kwirinda.
Yagize ati: “Inkuba zikomeje kugaragara cyane mu Karere ka Rutsiro no mu tundi duce two mu Ntara y’Iburengerazuba, ni ngombwa ko abaturage bitwararika mu bihe by’imvura.”
Polisi yibukije abaturage kwirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda gukoresha cyangwa gukora ku byuma bifite amashanyarazi igihe imvura iri kugwa, ndetse no kwirinda kugenda mu mvura idasanzwe.
Yanaburiye ababyeyi gukumira abana gukinira mu bidendezi by’amazi mu gihe cy’imvura.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



