Imodoka yo mu bwoko bwa Minibus na Coaster zagonganiye i Rutsiro, abantu icyenda bakomereka mu gihe umwe yahise yitaba Imana.
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Ruhango mu Mu Karere ka Rutsiro, mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Gicurasi 2026, ku isaha ya saa 07h00.
Iyi modoka ya Minibus yavaga mu Murenge wa Boneza itwaye abaturage bari bagiye i Rubavu, kubera umuvuduko ukabije yagonze ipoto y’amashanyarazi yo ku muhanda, igwa mu muhanda Ntirenganya Jean Damascene w’imyaka 42 ahita yitaba Imana.
Muri iyi mpanuka kandi hakomerekeyemo abaturage icyenda bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kayove, aho bahise bajyanwa mu Bitaro bya Murunda.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanul Kayigi yahamije aya makuru.
Ati “Habaye impanuka y’imodoka ya Toyota Hiace yavaga Karongi igana i Rubavu ita igisate cy’iburyo bw’umuhanda bituma igongana na Coaster yavaga i Rubavu igana i Karongi na yo itasatiriye inkombe y’iburyo bw’umuhanda, hakomeretse byoroheje abantu icyenda hapfamo umuntu umwe.”
Yahamije ko impanuka yatewe n’imiyoberere mibi y’ibinyabiziga no kudasatira inkombe y’iburyo bw’umuhanda byakozwe n’abari batwaye ibinyabiziga byombi.
Yaboneyeho kwibutsa abatwara ibinyabiziga kuzirikana ko umuhanda ukoreshwa n’abandi bantu bakirinda uburangare no kwirara kuko amakosa bakora ariyo ateza impanuka zitwara ubuzima bw’abantu zigatera n’ingaruka zitandukanye.
Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Murunda ari naho hagiye kuvurirwa inkomere zose.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



