• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Abacamanza babiri n’umwanditsi w’urukiko birukanwe ku kazi, abandi 15 bahabwa inshingano zitandukanye mu rwego rw’ubucamanza

OMEGA BOY by OMEGA BOY
January 2, 2026
in Amakuru
510 5
0
Abacamanza babiri n’umwanditsi w’urukiko birukanwe ku kazi, abandi 15 bahabwa inshingano zitandukanye mu rwego rw’ubucamanza
714
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Inama Nkuru y’Ubucamanza yafashe umwanzuro wo kwirukana burundu abacamanza babiri n’abanditsi b’inkiko babiri, ndetse ihagarika undi mu kazi amezi atandatu adahembwa, bazira ibyaha byiganjemo ibifitanye isano na ruswa, mu gihe bandi 15 bahawe inshingano nshya.

Iyo ni imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’Inama Nkuru y’Ubucamanza yabaye muri iki cyumweru, iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ubucamanza, Mukantaganzwa Domitilla.

You might also like

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Abirukanwe ni Kamanzi Dalaus, wari Umucamanza mu Rukiko Rukuru, Hategekimana Zozime wari Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Mukamira na Murenzi Prosper wari Umwanditsi mukuru w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyakabuye. Bose bazira ibyaha bifite aho bihuriye na ruswa.

Iyo nama yemeje kandi kwirukanwa burundu kwa Masengesho Céline wari Umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, azira guta akazi nta mpamvu.

Ni mu gihe Hamenyimana Télesphore wari Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi, yahagaritswe ku mirimo amezi atandatu adahembwa, azira gusubika imanza nta mpamvu zifatika no gutinza itangwa ry’imikirize y’imanza.

Inama Nkuru y’Ubucamanza kandi yanemeje kongerera manda Nsengiyumva Félicien, usanzwe ari Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze.

Muri iyo nama, abantu 15 bahawe inshingano zitandukanye mu rwego rw’ubucamanza, barimo Byukusenge Marie Claire wagizwe Umujyanama mu biro bya Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, ndetse Bandora Jean Baptiste na Murererehe Saouda bagirwa abagenzuzi b’inkiko.

Nsengiyumva Jean Claude yagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi, mu gihe Bwiza Blanche, Gasana Jean Damascène, Twagiramungu Félicien na Kabalisa Fulgence bagizwe abacamanza.

Kamanzi Dative yagizwe Umwanditsi mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi. Ni mu gihe Giraneza Clémentine yagizwe Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, naho Umubyeyi Francine agirwa Visi Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi.

Musabyeyezu Aimée Solange na Murenzi Pacifique bahagizwe abacamanza.

Mu nkiko z’ibanze, Mukashyaka Léonille yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare, naho Niyonsaba Emelyne agirwa Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze.

Hashyizweho kandi n’abandi bacamanza n’abanditsi batandukanye.

Inama Nkuru y’Ubucamanza yemeje kandi ubwegure bwa Mukaburega Marie Claire wari Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Previous Post

Ghana: Polisi yataye muri yombi umugabo wigize Noah akubaka inkuge atera abantu ubwoba ko Isi igiye kurangira

Next Post

Umunya-Jamaica Shenseea waririmbye ‘Hit & Run’ yageze i Kigali

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Next Post
Umunya-Jamaica Shenseea waririmbye  ‘Hit & Run’ yageze i Kigali

Umunya-Jamaica Shenseea waririmbye 'Hit & Run' yageze i Kigali

Please login to join discussion

Recommended

Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko kuwa Gatanu tariki ya 3 Mata 2026 no ku wa Mbere, tariki ya 6 Mata 2026 ari iminsi y’ikiruhuko

Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko kuwa Gatanu tariki ya 3 Mata 2026 no ku wa Mbere, tariki ya 6 Mata 2026 ari iminsi y’ikiruhuko

April 2, 2026
Nyamasheke: Umugabo afunzwe akekwaho kwiba ingurube

Nyamasheke: Umugabo afunzwe akekwaho kwiba ingurube

August 18, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In