• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Bangladesh: Uwabaye Minisitiri w’intebe yakatiwe urwo gupfa

OMEGA BOY by OMEGA BOY
November 18, 2025
in Amakuru
471 4
0
Bangladesh: Uwabaye Minisitiri w’intebe yakatiwe urwo gupfa
658
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Sheikh Hasina wabaye Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh yakatiwe igihano cy’urupfu adahari, nyuma yo guhamywa ibyaha byibasiye inyokomuntu, aho bivugwa ko yishe abantu 1400 biganjemo abanyeshuri, mu myigaragambyo ikomeye yamukuye ku butegetsi mu 2024.

Inteko y’abacamanza batatu b’Urukiko Mpuzamahanga rwa Bangladesh rukurikirana ibyaha by’intambara, yamuhamije ibyaha birimo gushishikariza urugomo, gutanga amabwiriza yo kwica no kunanirwa kubuza ibikorwa by’ihohotera, ubwo yari ayoboye igikorwa cyo guhashya abigaragambyaga barwanyaga Leta.

You might also like

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Mu gusoma umwanzuro, Umucamanza Golam Mortuza Mozumder yavuze ko “uwahoze ari Minisitiri w’Intebe yakoze ibyaha byibasira inyokomuntu ubwo yategekaga ko hakoreshwa indege zitagira abapilote, kajugujugu n’intwaro zica bikabije” ku baturage b’abasivili.

Hasina yari yahakanye ibyo aregwa byose, ndetse avuga ko uru rubanza “ari umukino wa politiki ugamije kumusenya.”

Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe uburenganzira bwa muntu byavuze ko iki gihano “ari intambwe ikomeye ku bahohotewe”, ariko binenga ko yahanishijwe igihano cy’urupfu.

Umuvugizi wa Loni, Ravina Shamdasani, yagize ati “Twahoraga dusaba ko abakoze ibi byaha, barimo n’abari ku rwego rwo hejuru mu buyobozi, babiryozwa hakurikijwe amahame mpuzamahanga…Ariko turavuga ko tudashyigikiye igihano cy’urupfu mu bihe byose.”

Urukiko rwaburanishije Hasina adahari, mu gihe cyose uru rubanza rumaze. Guhera ubwo yahungiraga hanze y’icyo gihugu muri Kanama umwaka ushize, Hasina yabaye mu buhungiro mu Buhinde, kandi ubutegetsi bw’u Buhinde bwanze ubusabe bwo kumushyikiriza Bangladesh ngo aburanishwe.

Abagize imiryango y’abaturage bishwe mu myigaragambyo bitereye hejuru, bakoma amashyi mu rukiko, ubwo hasomwaga igihano cy’urupfu kuri Hasina ndetse na Asaduzzaman Khan wahoze ari Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, bareganwa muri uru rubanza.

Kubura kwa Hasina mu rukiko byari bikomeye. Mu itangazo yashyize hanze nyuma y’uru rubanza, yavuze ko “atahawe amahirwe ahagije” yo kwiregura, anemeza ko ibyo yakoze byose byari “mu nyungu z’igihugu” mu rwego rwo kugarura ituze.

Previous Post

Umuhanzi Bill Ruzima yatawe muri yombi

Next Post

Ishimwe Vestine yashyize abantu mu rujijo nyuma yo kwandika amagambo aca amarenga ko yatandukanye n’umugabo we

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Next Post
Ishimwe Vestine yashyize abantu mu rujijo nyuma yo kwandika amagambo aca amarenga ko yatandukanye n’umugabo we

Ishimwe Vestine yashyize abantu mu rujijo nyuma yo kwandika amagambo aca amarenga ko yatandukanye n'umugabo we

Please login to join discussion

Recommended

M23 confirms that the DRC government has released detainees from Munzenze prison

M23 confirms that the DRC government has released detainees from Munzenze prison

February 7, 2025
U Busuwisi bwakumiriye indege z’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kirere cyabwo

U Busuwisi bwakumiriye indege z’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kirere cyabwo

March 15, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In