Donald Trump yateye utwatsi Volodymyr Zelenskyy, wifuzaga kumufasha mu guhangana n’ibitero bya Iran byifashishije drones bigabwa ku nyungu zayo ziri mu Burasirazuba bwo Hagati.
Nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bitangije intambara kuri Iran, umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati wakomeje kuba mubi.
Iran ikomeje kugaba ibitero ku birindiro bya Amerika biri mu bihugu bitandukanye by’aka Karere.
Perezida wa Ukraine, Zelenskyy yerekanye ko yiteguye gufasha Amerika n’abafatanyabikorwa bayo mu guhangana n’ibitero bya Iran.
Abinyujije kuri X, ku wa 13 Werurwe 2026, Zelenskyy yavuze ko Amerika idafite ubunararibonye bwa Ukraine itazashobora gusubiza ibintu mu buryo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Mu kiganiro yagiranye na NBC, Trump yavuze ko batigeze baka Ukraine ubufasha ndetse ko nta bwo bakeneye.
Ati “Nta bufasha dukeneye.”
Byanatumye Trump agaruka ku ntambara ya Ukraine n’u Burusiya imaze imyaka ine, avuga ko Zelenskky akomeje kuba intambamyi mu kugera ku masezerano y’amahoro.
Ati “Natunguwe n’uburyo Zelenskyy adashaka amasezerano. Mubwire Zelenskyy yemere amasezerano kuko Putin we arayashaka.”













