Mu karere ka Gasabo, mu Murenge wa Jali,mu Kagari k’Agateko, Umudugudu wa Rwankuba, haravugwa amakimbirane yo mu ngo, aho inzego z’ibanze ziviga ko bacumbikiye umudamu witwa Mukanyandwi Jeanne ufite imyaka 40, aho yafatanywe Ishoka yemera ko ariyo yaragiye kwifashisha ngo yice umugabo we bashakanye byemewe n’amategeko.
Uyu mugore yashakanye n’umugabo witwa Shyirambere J. Claude ,ufite imyaka 45 babanye mu buryo bwemewe n’Amategeko.
Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa 25/10/2025, aho ubuyobozi bw’ibanze bagize ati:”Twatabajwe na Shyirambere J.Claude avuga ko umugorewe afite ishoka ashaka kumwica”.
Bakomeje bagira ati:”Twatabaye tuhageze dusanga Koko umugore afite ishoka basanzwe bakoresha,Mukanyandwi nawe yiyemereye ko yashakaga kuyimukubita ngo amwice kubera ko bananiwe kumvikana”
Ubuyobozi bwavuze ko ,Ubu uyu mugore babaye bamucumbikiye mu mudugudu wa Rwankuba, mu gihe bataragana inzego z’ubutabera.
Isoko: HaANGA NEWS

![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)




